Drone y’Ingabo za RDC Yahanuwe Ivuye ku Butaka bw’u Burundi Ishaka Kugaba Igitero
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05/12/2025, haravugwa amakuru y’ihanurwa ry’indege nto ya gisirikare (drone) y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), ubwo yari mu bikorwa byo kugaba ibitero mu bice bya Luvungi, Katogota na Kamanyola, hafi y’umupaka wa RDC n’u Burundi.
Iyo drone ni ubwoko bwa Bayraktar TB2, ikorerwa muri Turikiya, izwiho ubuhanga mu kurasa no gutanga amakuru ku rugamba. Nubwo ihendutse ugereranyije n’izindi zigezweho, ifite ubushobozi bukomeye: ingana na metero 12 z’ubugari, ipima ibilo 650, kandi ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika kuri buri gice, mu gihe yose igura miliyoni 15 z’amadolari.
Iyi drone yari yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, ariko ikimara guhaguruka, yahise ihanurwa n’ibisasu byatumye igwa hasi mu buryo bwihuse. Amakuru ya Minembwe Capital News (MCN) yemeza ko ibisigazwa by’iyo drone byabonetse byamaze kwangirika bikabije.
Ibi bibaye mu gihe harimo i Washington habaye ibiganiro bikomeye by’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, byitabirwa n’abakuru b’ibihugu byo mu karere n’abandi bayobozi bo ku rwego mpuzamahanga, bikaba biteye impungenge mu bijyanye n’umutekano w’akarere.






