Drone za FARDC Zagabye Ibitero mu Baturage i Buleusa
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagabye igitero cyifashishije indege zitagira abapilote (drone) mu bice bituwe n’abaturage ndetse no ku birindiro by’ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23/01/2026, mu gace ka Buleusa, kari muri grupema ya Ikobo, muri teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu nzego zizewe z’umutekano agaragaza ko iki gitero cya gisirikare cyabaye ahagana saa saba z’amanywa (13h00), aho drone y’ibitero ya FARDC yarashe ahari abaturage, yangiza byinshi mu bikorwa remezo byari muri ako gace.
Abaturage n’ababahagarariye i Buleusa batangaje ko amashuri yangijwe bikomeye, mu gihe ibisasu byaturikiye icyarimwe byumvikanye mu gace kose, bitera ubwoba n’akajagari mu baturage.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twabonye umuriro n’umwotsi mwinshi bizamuka muri aka gace.”
Iki gitero cy’indege kije gikurikira ibikorwa bya gisirikare FARDC imaze iminsi igaba muri teritwari ya Walikale, aho ihuriro AFC/M23 rimaze ibyumweru rigerageza gukomeza no kwagura uduce rigenzura.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare akomeza avuga ko FARDC irushaho kwifashisha ikoranabuhanga rya drone mu bikorwa byayo bya gisirikare.
Nubwo iki gitero gifatwa nk’intambwe ikomeye mu guhangana na AFC/M23, umutekano muri ako gace uracyari muke. Abaturage ba Buleusa n’imihana iyikikije bakomeje kubaho mu bwoba bw’ibishobora gukurikiraho, birimo imirwano ishobora guhuza AFC/M23 n’ingabo za FARDC, FDLR na Wazalendo.
Kugeza ubu, nta mibare iratangazwa n’inzego za Leta ku byerekeye ababa bahitanywe n’iki gitero. Icyakora, abaturage bavuga ko habayeho kwangirika gukomeye kw’ibikoresho bya gisirikare n’ibikorwaremezo by’abaturage, bikaba byahungabanyije bikomeye imibereho y’abatuye Buleusa.
Iki gikorwa cyongera kugaragaza ubushake bwa Leta ya RDC bwo gushaka gusubiza ubusugire n’umutekano mu bice by’igihugu bimaze igihe byibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.






