Drone zaturutse i Bujumbura zitera ibisasu ahatuye Abanyamulenge i Mulenge
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 17/11/2025, hagabwe igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) aho zarashe ibisasu mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gace ka Rwitsankuku gatuwe n’Abanyamulenge.
Amakuru yemejwe na Minembwe Capital News yerekana ko ibi bisasu byatewe n’indege za drone zaturutse mu Burundi, mbere y’uko zirasa mu gace kari mu maboko y’umutwe wa Twirwaneho. Uyu mutwe umaze iminsi irenga irindwi ubohoje Rwitsankuku nyuma y’imirwano ikomeye wagiranye n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi.
Umwe mu baturage batuye hafi y’aho ibisasu byaguye yadutangarije ko byaturitse mu masaha ya saa munani z’urukerera. Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ibyangiritse, gusa amakuru yemeza ko ibisasu byaguye mu baturage, bigatera ubwoba n’imvururu muri ako gace.
Biravugwa kandi ko no ku wa gatanu w’icyumweru gishize drones zavaga i Bujumbura zarashe mu gace ka Mikenke, ariko icyo gihe ntibyangije byinshi kuko byaguye mu nyubako abaturage bavuyemo.
Ibi bitero bikomeje kuzamura umwuka mubi hagati y’u Burundi n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo kubufatanye n’iz’u Burundi n’umutwe wa Twirwaneho ikomeje gukara mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.






