Drones Zongeye Kurasa mu Mihana, Abaturage Bahungira mu Bihuru
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote (drones) byibasiye imihana ituwe n’Abanyamulenge, bikaba byasize abaturage mu bwoba bukomeye no mu buhungiro.
Amakuru aturuka mu bice byo mu misozi miremire y’i Mulenge aragaragaza ko iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23/03/2026, ryabayemo ibitero by’izo drones zateye ibisasu mu duce dutandukanye twa Minembwe, cyane cyane mu muhana wa Gakenke, kwa Chef Rutaganda.
Aya makuru avuga ko izo drones zakoreshejwe n’ihuriro ry’ingabo ririmo iza FARDC (ingabo za Leta ya RDC), iz’u Burundi, iz’Angola, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR. Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa n’abaturage, ntiharaboneka itangazo ryemewe n’impande bireba ribyemeza ku mugaragaro.
Ibisasu byatewe byangije byinshi mu byari bitunze abaturage, birimo amazu ndetse n’imyaka yari mu mirima. Abaturage benshi bahise bata ingo zabo bahungira mu bihuru, aho bavuga ko bakomeje kwihisha kubera impungenge z’umutekano muke.
Umwe mu baturage utuye muri ako gace, mu buhamya yahaye Minembwe Capital News, yagize ati:
“Iri joro ryakeye rishyira kuri uyu wa Mbere, drones zateye ibisasu mu bice by’i Gakenke kwa Chef Rutaganda. Zatangiye kurasa ahagana saa moya z’ijoro, zikomeza kugeza mu rukerera saa kumi n’imwe.”
Yakomeje avuga ko abagore n’abana ari bo bibasiwe cyane n’ingaruka z’ibi bitero, aho benshi muri bo baraye mu bihuru badafite aho bikinga.
Ibi bitero si ubwa mbere bibaye muri aka gace mu minsi ya vuba. Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nabwo byarakozwe mu duce turimo Gakenke, Kalingi, Bidegu, Kalongi n’ahandi, ibintu byakomeje guteza impungenge abaturage n’abakurikirana ibibera muri aka karere.
Kugeza ubu, nta mubare w’abamaze guhitanwa cyangwa abakomeretse uramenyekana neza, ariko amakuru ava mu baturage agaragaza ko hari ibyangiritse byinshi n’ubuhunzi bukomeje kwiyongera. Harimo Kandi n’umudamu warashwe n’iyi drone iramukomeretsa bikabije. Ndetse Kandi hari n’amatungo arimo inka n’intama Zarasiwe ahitwa kuri Gitavi haherereye hafi na centre ya Minembwe.
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’amakimbirane arimo ingabo za Leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ndetse n’uruhare rw’ingabo z’ibihugu byo mu karere rukomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi b’ibijyanye n’umutekano bagaragaza ko ikoreshwa rya drones mu ntambara zo muri aka karere riri gufata indi ntera, rikaba rishobora kongera ubukana bw’imirwano no gushyira mu kaga abasivili kurushaho.
Mu gihe abaturage bakomeje kubaho mu bwoba no mu buhungiro, hakenewe ingamba zihuse zo kurengera abasivili no gushaka umuti urambye w’aya makimbirane akomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake muri aka karere.






