
byavuzwe ko mugihe gito ingabo za EAC zigiye gutangira gukorana na Monusco.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 06.04.2023, saa 10:17 AM, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko byemejwe ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EACRF), zoherejwe mu burasirazua bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), zigiye gutangira gukorana n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) .
Ibi byemejwe munama yahuje umugaba mukuru w’ingabo za EAC, Gen. Jeff Nyagah n’umugaba w’Ingabo za MONUSCO, Gen Otávio Rodriguez, kuri uyu wa Kabiri ushize ubwo bahuriye ku cyicaro cya MONUSCO barebera hamwe ibijyanye no guhuza ibikorwa n’imikoranire hagati y’ingabo zombi.
Ingabo Za EACRF ziva mugihugu ca Kenya zikaba zimaze igihe kingana namezi atanu kubutaka bwa Congo Kinshasa, naho ingabo za Monusco zikaba zimaze igihe kingana nimyaka makumbyabiri irenga.
Uburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, intambara zurudaca zihabera zimaze kwangiriza byinshi harimo gutuma abaturage bava mubyabo no kunyagwa ibyabo.




