Ebenezer Worship Ministry, mu giterane iri gutegura i Nakivale ho muri Uganda yavuze ibyo izafasha abapfakazi.
Bikubiye mu butumwa bw’amajwi Represantant Bukuru Fabrice Nsengiyumva, ukuriye Ebenezer Worship Ministry yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, buvuga ko mu giterane bari gutegura i Nakivale ahari ikambi y’impunzi, bazafasha abapfakazi, ubufasha burimo ibitenge.
Igiterane cya Ebenezer Worship Ministry gitegenijwe kuzaba ku itariki ya 30/08/2024, ki kazarangira ku ya 01/09/2024, ki kazabera i Nakivale.
Nk’uko Represantant Bukuru Fabrice Nsengiyumva yadusobanuriye mu butumwa bw’amajwi, yagaragaje ko iyi minisiteri abereye umuyobozi irajwe inshinga n’abapfakazi basizwe n’abagabo babo baguye mu rugamba rwo ku rwanirira Imulenge, bityo ko ari muri ubwo buryo nabo bazakoresha ubushobozi bwabo buke bagire ibyo bafasha aba bapfakazi
Yagize ati: “Tuzirikana ineza y’abasore bagenzi bacu bamenye amaraso bagapfira ubwoko bwacu. Ntitwabona abadamu babo babura icyo bambara ngo ducyeceke, dutegerezwa ku mbika.”
Yashimangiye ibi avuga kandi ati: “Tuzakomeza kubazirikana, kandi dufite n’inkunga y’ibitenge, byibuze tuzaha nk’abadamu 30. Ibyo niko bimeze kandi niko tuzabikora rwose.”
Gusa, yasobanuye ko abapfakazi bazahabwa ubufasha bw’ibitenge ari abafite abagabo baguye mu ntambara zo muri iyi myaka yavuba ahanini izabereye mu misozi miremire y’Imulenge, ku Ndondo, Minembwe, Rurambo, Mibunda na Bibogobogo.
Ebenezer Worship Ministry, igwiriyemo abasore, inkumi, abagabo n’abagore, muri abo bamwe bari muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Uganda ndetse na Kenya.
Icyicaro gikuru cy’iyi minisitiri giherereye i Mbarara mu gihugu cya Uganda.
Intego nyamukuru y’iyi minisitiri ni ukuramya no kwa mamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo.
Tubibutsa ko iki giterane bari gutegura kizabera mu itorero rya Philadelphia Assemblie Of God, riri ahitwa Nyarugugu, muri Nakivale, muri Isingiro district mu majyepfo ashira uburenganzuba bwa Uganda.
MCN.