Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake
Icyorezo cya Ebola cyongeye kwa duka muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikaba imaze no guhitana abantu 15, mu gihe abanduye bashya ari 28.
Ni amakuru yatangajwe n’ ishami rya OMS ry’umuryango w’Abibumbye, rishyinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo, ndetse n’inzego z’ubuzima muri Kongo.
Iri shami rivuga ko iki cyorezo cyagaragaye mu duce twa Bulape na Mweka two mu ntara ya Kasai.
Abayanduye, nkuko iri shami
ribivuga barimo kugira umuriro, kuruka, impiswi no kuva amaraso, ibyanatumye hafatwa ibipimo bigaragaza ko barwaye indwara ya Ebola yiswe “Zaïre.”
Iri shami rya OMS rikomeza rivuga ko ryohereje itsinda ririmo impuguke mu byorezo no gukumira indwara zandura ngo bavure abarwayi, kandi bahagarike ikwirakwira ry’icyorezo.
Ariko OMS ikavuga ko ‘irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike vuba ikwirakwira ry’iki cyorezo no kurinda abaturage.”
RDC imaze kwibasirwa na Ebola inshuro 15 mu bihe bitandukanye, iyaherukaga yibasiye intara ya Eqateur mu 2022.
Iyi ndwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamanswa. Yandura byihuse, kandi irica cyane ku kigero kiri hagati ya 50 na 90% ku bantu bayanduye.