Elie Mpojeje wigeze gufatwa matekwa na Maï Maï yavuze uko yarokotse.
Mu mwaka w’ 2022 nibwo Mpojeje uri mu kigero cy’imyaka 20 yafashwe matekwa n’inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï Bishambuke zimufatiye aho yari mu Bibogobogo ariko aza gukizwa n’umugabo w’umupfulero.
Mu buhamya uyu musore w’u Munyamulenge ukiri muto yahaye Minembwe Capital News, yavuze ko yafashwe nyuma y’igitero gikomeye abarwanyi ba Maï Maï bari bagabye mu muhana wi wabo wa Nyagisozi ho muri Bibogobogo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko abivuga, nuko iki gitero cyagabwe mu muhana w’iwabo ahagana isaha z’u rukerera rwo ku itariki ya 13/10/2022, kandi ko nyuma y’uko batewe bahise bahungira mu bice byo mu Gatenga, aha akaba ari hagati ya Nyagisozi na Lweba.
Ubuhamya bwa Mpojeje bukomeza buvuga ko we n’abandi bahungu bane ba Banyamulenge, baje kwerekeza aho Inka zabo zari ziri kandi ko zari hafi muri iyi misozi yo kuri Nyagisozi ahari habereye imirwano. Akavuga ko bagiye igihe cya manywa nyuma y’uko amasasu yari amaze guhwama atakiriko avuga.
Bakigera muri izi nka nibwo baje kuraswa na Maï Maï birangira buri umwe kwari batanu umwe ahungiye ukwe undi ukwe.
Rero uyu musore Mpojeje aho yaje kwerekeza ahunga yaje gusangayo undi mugabo nawe w’u Munyamulenge wahunze wenyine ariko asanga baraziranye kuko nawe yari uwo muri uwo muhana wa Nyagisozi.
Nyuma Mpojeje n’uyu mugabo bahujwe no guhunga, baje gukomeza bahunga n’ubundi kugeza aho baguye mu gico cya Maï Maï.
Ati: “Twabuze amahitamo dukomeza kwiruka kugeza aho twaguye muri Maï Maï, ariko twayigezemo tuziko ari Abanyamulenge ba Twirwaneho.”
Yanavuze ko aba ba Maï Maï baje kubarekura ngo kumpamvu z’uko babonaga Mpojeje ari muto uwo mugabo nawe akaba yari umusinzi ariko ngo banyaga Mpojeje urukweto yari yambaye rushya rwa Bote na telefone nto yari afite iyi bita iya matushe.
Yagize ati: “Maï Maï yadufashe mbere umwe wo muribo yaravuze ngo aba nti tubica, kuko uyu n’umwana uyu wundi bari kumwe murabona kwari umusinzi. Mubareke bazicwe n’abandi batari twe. Ariko banambura urukweto rwanjye rushya bampa urundi rushaje banjyana na gatelefone narinfite gato.”
Ubu buhamya bwa Mpojeje busoza buvuga ko nyuma y’uko bari bamaze kurekurwa na Maï Maï yabafashe mbere, nanone kandi baje kongera gufatwa n’indi yarimo umuyobozi mukuru wabo, iyari yagabye igitero mu Muhana wa Nyagisozi, ariko uwo muyobozi wa Maï Maï akaba yari kumwe n’umpfurero wahoze uturanye n’ababyeyi ba Mpojeje witwa Mbayi.
Yagize ati: “Twaje kongera gufatwa kandi n’indi Maï Maï, ariko aha ho twari twamaze kuba ikinya kuko ubwoba bwari bwashize. Aba badufashe ubugira Kabiri bari benshi cyane ndetse bari kumwe n’umuyobozi wabo, ariko Imana zacu dusanga barimo umugabo w’umupfulero witwa Mbayi uwo niwe waje kuturokora.”
Mu kubarokora, Mpojeje yavuze ko uyu Mupfulero yabwiye ba Maï Maï ko uyu mwana w’umusore atazi ibyintambara kandi ko atarigera arwana, ndetse ko na mugenzi we ari umusinzi, bityo ko bagomba kwirinda kumena amaraso yinzirakarengane.
Iki gikorwa Maï Maï yakoze cyo gufata matekwa Abanyamulenge ikabarekura cyari ikintu kidasanzwe kuko ntibikunze kubaho.
Mu busanzwe inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï zikunze kuvuga ko umunyamulenge ariwe mwanzi mukuru w’igihugu icyo bita icyabo mu gihe ari igihugu cyabo bose.
MCN.