Elon Musk yatangaje ishyaka rye rishya.
Umuherwe wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ufite inkomoko muri Afrika y’Epfo, Elon Musk, yatangaje ko agiye gushyinga ishyaka rye rishyasha yise “America’s Party, anagaragaza ko agiye kurishyira ku mugaragaro kimwe n’andi mashyaka nk’iry’Abarepubulikani na Abademokorate, akorera muri iki gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ibi Elon Musk yabivuzeho akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, aho yagize ati: “Mu gihe igihugu cyacu gicitse intege kubera gukoresha amafaranga yaco arenze urugero no kurya ruswa. Biragaragara ko tuba mu nzira y’ishyaka rimwe, ariko itari iya demokarasi. Uyu munsi, ishyaka rya Amerika ryabaziye ngo ribasubize mu mundendezo wanyu.”
Ibyatangajwe na Elon Musk byaje bikurikira amatora yabereye kuri x, ikoreshwa na Banyamerika barenga miliyoni 1,2, aba barayitabiriye. Hakurikijwe ibyavuye muri ayo matora abagera kuri 65,4% by’abatoye barashigikiye ko hoshyingwa ishyaka rishya muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ibi bibaye mu gihe perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, agize iminsi aterana amagambo ku mbugankoranyambaga na Elon Musk. Bigaragaza ko hari ukutumva ibintu kimwe hagati y’abo bombi.
Mu busanzwe byari bizwi ko aba bagabo bombi ari inshuti, ndetse no mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ubushize muri Amerika, Elon Musk yashyoye imbaraga mu gushyigikira gukomeye Donald Trump.
Usibye no kumushigikira yaranamwamamaje. Nyuma y’itsinzi ya Trump yamamazaga, yahise, uyu Trump yahise amuha umwanya muri Leta, ariko baza kutumvikana kubyerekeye imisoro. Ibyanatumye Elon Musk yikura kuri uriya mwanya yari yahawe.
Elon Musk atangaje gushyinga ishyaka rishya, mu gihe Trump yari aheruka gutangaza ko agiye ku mwirukana ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ngo agasubira iyo akomoka muri Afrika y’Epfo.