Emmanuel Ministries, ifite icicaro gikuru muri USA, irimo gutegura igiterane Nyangenzi kigamije gufasha ipfubyi nab’Apfakazi ndetse nabantu batishoboye.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 25/06/2023, saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Nyagenzi ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, harimo gutegurwa igiterane cya Emmanuel Ministries, kigamije kuzafasha abana b’Ipfubyi nabagore bab’Apfakazi baturiye ako gace ka Nyangezi ndetse hakazafashwa nabayoboke biyi ministries.
Iki giterane kizatangira tariki 30/06/2023 kirangire tariki 02/07/2023. Ni igiterane cyateguwe n’ishirahamwe rya Emmanuel, rifite icicaro gikuru muri leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Iki giterane byateguwe ko kizabera mwitorero rya Agape church. Itorero riyobowe n’Umushumba Fulilizo.
Ubwo Minembwe Capital News, yahabwaga ayamakuru y’iki giterane umunyamabanga mukuru w’iyi Ministries bwana Isaac, yatubwiye ko buri m’Upfakazi, utuye Nyangenzi agenewe kuzahabwa umufuka w’ifu ni Gitenge naho abana b’Ipfubyi bazahabwa inkunga ingana n’idolari ijana(100) za Amerika. Yanavuze ko hazafashwa nabantu batishoboye ndetse ngo hakaba hari namafaranga agenewe gufasha abantu ba Minembwe, babarizwa mwiyi ministries ayamafaranga akazahabwa visi represent wiyi Ministries ya Emmanuel, utuye mu Minembwe akaba ariwe uzamenya abo agenera bivanye nabantu abona batishoboye.
Ishirahamwe rya Emmanuel, nishirahamwe rifite abayoboke mubihugu byinshi kw’Isi. Represent wayo mukuru yitwa John Ntakanyura, utuye muri leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Akaba arinawe mushitsi mukuru uzaba ari murico giterane ndetse na Pasteur John Mapirima.
Mugihe Reverend Kiruhura Sebirigija, azaba ashinzwe gahunda zose zigiterane harimo nokumenya umutungo wose uzakoreshwa mwicyo giterane kizamara iminsi itatu (3).
Ministries Emmanuel, yatangiriye Nyangenzi homuri RDC, itangira mumwaka wa 2014, itangijwe na Ngendahayo Charles. Iyi ministries yagiye ikomeza kwaguka, aho yagiye Ishinga ibituo harimo ikiri mu Minembwe, Kenya, USA ndetse nahandi kw’Isi.