Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ushinjwa kwica abantu batatu muri Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yakatiwe igihano cy’u rupfu nogutanga akayabo ka amande.
Ni umusirikare wa Fardc uzwi kw’i zina rya Djodjo Endongo, niwe wahamijwe n’ubutabera icyaha cyo kwica abasivile batatu baheruka kwicirwa i Goma mu mujyi.
Amakuru yurupfu rwabo basivile batatu yavugaga ko barasiwe muri Quartier ya Majengo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10/04/2024, aho bari bagiye muri restaurant gufata ifunguro.
Ku munsi w’ejo tariki ya 13/04/2024, urukiko rukuru rwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu uyu musirikare rwamuhamije icyaha cyo kwica, nyuma rumukatira urwo gupfa kandi acibwa amande na Guverinerinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kwishyura buri muntu wiciwe ibihumbi mirongo itanu by’amadorali y’Amerika ($ 50.000).
Uyu musirikare wa Fardc Endongo niwe ubaye uwambere uhawe igihano cy’u rupfu nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshilombo yemeje iki gihano mu kwezi gushize.
MCN.
Ni bamwice naho amadolari 150000 yo simpamya ko uretse nawe n’umuryango wabo wose utoyabona.