Erik Prince, Washinze Blackwater, Yohereje Ingabo n’Amadrone Gufasha FARDC Kurwanya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
Uwashinze umutwe w’ingabo wigenga uzwi nka Blackwater, Umunyamerika Erik Prince, yohereje abasirikare be barimo n’indege zidafite abapilote (amadrone) mu rwego rwo gufasha Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kurinda umutekano w’umujyi wa Uvira, nk’uko amakuru y’Ikigo cy’Itangazamakuru Reuters abivuga ashingiye ku masoko yizewe.
Umujyi wa Uvira, uri mu burasirazuba bwa RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wari wigaruriwe n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23). Nyuma y’igihe gito, iri huriro ryavuye mu mujyi ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ibikorwa by’intambara ntibyigeze birangira, kuko ibitero by’ingabo za RDC byakomeje mu bice byo muri za teritware za Uvira, Fizi, na Minembwe n’ahandi.
Amakuru avuga ko abasirikare ba Prince, bifashishije amadrone, bagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23 muri teritwari ya Uvira. Umuvugizi wa Prince yanze gutanga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’uku koherezwa kw’abarwanyi ba Blackwater, mu gihe ibiro by’umukuru w’igihugu ndetse n’umuvugizi w’igisirikare muri ako karere nabo batatanze igisubizo.
Erik Prince, uzwi nk’inshuti ya hafi ya Perezida w’Amerika Donald Trump, yahawe inshingano n’ubuyobozi bwa RDC zo gufasha mu bikorwa byo kurinda umutekano ndetse no gukusanya umutungo w’amabuye y’agaciro mu gihugu. Amasoko y’amakuru ya Reuters, atavuze amazina ku mpamvu z’umutekano, avuga ko abarwanyi ba Prince bafashije ingabo za RDC mu bikorwa by’ubutasi no kurwanya AFC/M23 aho ikorera.
Umwe mu bategetsi bakuru yavuze ko kohereza aba barwanyi bo muri Amerika byakozwe mbere y’uko AFC/M23 ifata umujyi wa Uvira, bagamije gukumira iri huriro kugira ngo ritagarurira uwo mujyi, kandi nta ntambara nyinshi zabaye hagati mu mujyi kugeza AFC/M23 ifashe uyu mujyi wose, kugeza ubwo yavagamo ku itariki ya 17/01/2026.
Amakuru yandi avuga ko Blackwater ya Prince ishobora gukomeza koherezwa mu bice bya Kivu y’Amajyepfo mu gihe ubuyobozi bwa Kinshasa buzaba bubisabye. Umutegetsi wo muri Minisiteri y’Umutekano yavuze ko kohereza abarwanyi b’uyu Munyamerika byakozwe ku busabe bwa Kinshasa mu rwego rwo gushyigikira igisirikare cy’igihugu.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Amerika y’Ububanyi n’Amahanga yemeje ko nta masezerano yigeze igirana na kompanyi ya Prince, nubwo hari amakuru yavugaga ko AFC/M23 ishobora kuba yarigeze gufata Prince. Icyakora ayo makuru ntaragera aho yemezwa n’impande zose zirebwa n’iki gikorwa.
Iyi nkuru igaragaza uburyo ibihugu byo hanze n’abikorera ku giti cyabo bashobora kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano mu bihugu byo muri Afurika, bikanerekana ingaruka z’ubucuruzi bw’ingabo ku mutekano w’akarere ndetse n’amateka y’intambara mu burasirazuba bwa RDC.






