Ese koko abatezi b’inkingi baza nyuma? Umusesenguzi Kabare.
Umusesenguzi akaba n’Umujyamama w’u mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho nk’uko abivuga, Girinka Kabare William, yakomoje kubirimo kuba mu Burasizuba bwa Congo, nyuma y’aho Joseph Kabila ahagereye ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 26/05/2025.
Girinka wakoze iri sesengura muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/05/2025, yasobanuriye Minembwe Capital News ko kugira ngo arikore yabitewe n’ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa congo by’umwihariko mu ntara za kivu y’Amajyepfo, Manyema na Kivu y’Amajyaruguru.
We, agereranya izi ntara zo mu Burasizuba bw’iki gihugu nk’inzu y’umugabo wishoboye( ufite byose).
Aho yahise yibaza ibi bibazo:”Ese koko abatezi ( gutera ) b’inkingi baboneka nyuma koko? Ese iyi nzu y’uyu mukire igeze he yubakwa?
Ese iri muri foundation?Iri mu mucinyiro? Ese Igeze muri rento? Ese Igeze ku gisenge? Ese Igeze ku gusakarwa? Ese yaruzuye? Hasigaye gukinga? Amaze kwibaza ibi bibazo, yasobanura ko iyi nzu y’uyu mukire yise M23 na Twirwaneho, bashoboye kuyubaka( iyo nzu ni Kivu zombi), ngwariko niba koko hakenewe abunganizi nibakomeze barebe andi mazu yo hirya ariyo intara zindi nazo bazubake!
Hujeuru y’ibyo avuga ko nyiri izi ntara ashoboye, ngo kuko icyo asigaje ni ukuzikiranura akazishyiramo ibyumba byiza no gukora finissage ngo nyuma zigatahwa. Ubundi kandi ngo zikubakirwa n’igipango gikomeye cyo kuzifasha ku bw’irinzi.
Ubundi umuntu akiranura inzu ye uko ashaka, umuryango ukawerekeza mu cyerekerezo cy’umuyaga cyo kimwe n’amadishya. Ikindi gihe akaba wa bihindura bitewe n’izindi mpamvu zawe bwite.
Ikindi ngo ni ayo mazu agize ako gasozi yose(intara zindi), ku bwe ngwasanga hakenewe kuyavugurura, bityo ngo abandi nabo bari bakwiye guhera aho bakajya kuzivugurura, kugirango kariya gasozi kose gase neza kagire imihanda myiza, amavomero meza(amazi) kagire amashuri, amavuriro, ububanyi n’amahanga, n’ibindi byose bigirwa n’abantu bazi gutekereza neza.
Girinka yakomeje avuga ko aba batezi b’inkingi bakwiye kujya gusana ariya mazu yandi nayo akenewe gusanwa( izindi ntara). Gusa, avuga ko yemera ubufatanye bwa Congo yose, ariko ngo buri gasozi kakagira uburenganzira bwako bwigenga.
Avuga ko ngo kubera ibibazo intara za Kivu zombi zagize mu mateka ya Congo byo kubura uburenganzira bwa bamwe mu bayivukamo, kubwe ngo ni yo mpamvu iyi ntara asanga ikwiye kugira umwihariko mu miyoborere yayo. Agasaba ko icyo kibazo cyigihe kinini cyakemurwa kandi abagikemura bagera mu mizi, ngo kuko Abanya-kivu bakeneye uburenganzira busesuye babujijwe mu bihe byinshi byashyize banyuzemo.