• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 11, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ese koko Karidinali Frodolin Ambongo ubucamanza bwa RDC buzabasha ku mukurikirana nk’uko leta ya Kinshasa ibyifuza? menya ukuri kwa byo.

minebwenews by minebwenews
April 30, 2024
in Regional Politics
1
Ese koko Karidinali Frodolin Ambongo ubucamanza bwa RDC buzabasha ku mukurikirana nk’uko leta ya Kinshasa ibyifuza? menya ukuri kwa byo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ese koko Karidinali Frodolin Ambongo ubucamanza bwa RDC buzabasha ku mukurikirana nk’uko leta ya Kinshasa ibyifuza? menya ukuri kwa byo.

You might also like

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo irifuza ko Karidinali Frodolin Ambongo agezwa imbere y’u butabera.

Frodolin Ambongo asanzwe ari we Karidinali muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba kandi n’umukuru w’i nama y’abepeskopi ba Afrika na Madagascar.

Ku wa Gatandatu, umushinjacyaha mukuru murukiko rusesa imanza yandikiye umushinjacyaha wo murukiko rw’u bujurire amusaba gutangiza dosiye y’ubucamanza kuri Ambongo.

Karidinali Frodolin Ambongo, ashinjwa n’umucamanza gukwiza impuha no kugumura abaturage kwanga leta ya Kinshasa.

Ashinjwa kandi kuvuga amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba.

Mu minsi mike Karidinali Frodolin Ambongo yagiye y’umvikana anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu munyacyubahiro yanenze Leta gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo abo avuga ko bari nyuma y’umutekano muke wa Goma.

Ku mbuga nkoranya mbaga, Abanyakongo benshi bakiriye mu buryo butandukanye ingingo yu mushanjacyaha isaba ko Karidinali Frodolin Ambongo akurikiranwa n’ubutabera, mu gihe yarazwi nk’u mwe mu bantu bavuga rikijana muri RDC.

Idini rya Katolika muri Congo Kinshasa, ryo riheruka guha ibarua ubutabera bw’i Kinshasa, ibaburira ko bibeshye ngo kuko ntibafite ubushobozi bwo guhana Karidinali Frodolin Ambongo. Hari naho berekanye n’ingingo, bagaragaza ko RDC ifitanye amasezerano n’idini Katolika yo kutavogera Karidinali.

Dr Denis Mukwege, uzwi muri politiki ya Congo, kuko mu matora y’ubushize y’u mukuru w’igihugu, yari umukandida; aheruka gutangaza ko yatunguwe cyane no kumva ibyo ubucamanza buvuga kuri Karidinali Frodolin Ambongo, avuga ko ubwo bucamanza ari igikoresho cy’u butegetsi bw’i gitugu.

Yongeyeho ko ibyavuzwe na Karidinali Frodolin ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo burengerwa n’itegeko nshinga.

Dr Denis Mukwege yashimangiye ibi avuga ati: “Turasaba abategetsi ba Congo Kinshasa guhagarika kwibasira umuntu ukomeye kurusha abandi muri kiliziya Gatolika muri Afrika no kubandi bose banenga ubutegetsi.

Martin Fayulu, uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa yatangaje ko gushaka kugeza Karidinali Frodolin Ambongo mu bucamanza ari “igitonyanga ku mazi yuzuye bigatuma asesekara.”

Yakomeje avuga ati: “Ibyo Karidinali Frodolin Ambongo avuga bisangiwe kandi nabenshi mu Banyekongo.”

Martin Fayulu asaba Abanyakongo kwitegura gutsinda icyo gikorwa kigamije gucecekesha abantu bose no gukomeza igitugu kiriho.

Ingingo ya 8 ku gika cyayo cya 2, ivuga ku masezerano leta ya Kinshasa yagiranye na Vatikan ko iki gihugu kidafite ubufasha bwo gukurikirana Padili cyangwa umwepesikopi wa Kiliziya Gatolika, ko hagomba kuza haba kubanza ku bimenyesha u buyobozi bw’i Roma; mu gihe ubu butegetsi buba bushaka kugira icyo bubashinja.

             MCN.
Tags: BuzabashaGukurikirana Kalidinali Frodolin AmbongoRdcUbucamanza
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by'umuryango ukomeye ku isi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails
Next Post
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yivuze ibigwi, avuga ibyo amaze gukora muri iki gihugu.

Umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yivuze ibigwi, avuga ibyo amaze gukora muri iki gihugu.

Comments 1

  1. residences at the domain says:
    1 year ago

    I will be more happy if you let me know residences at the domain price
    asking!

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?