Abadepite bomuntara ya Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru bakoranye Ikiganiro kuruyu Wamungu, n’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, ku kibazo cya “Etat de Siège,” murizo ntara zombi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19.06.2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru amaze kwemezwa nabashinzwe Itumanaho muri Perezidence ya perezida Félix Tshisekedi, avuga ko habaye Ikiganiro cyafashe umwanya munini hagati y’Abadepite bomuri Ituri nomuri Kivu y’Amajyaruguru baganira n’a Perezida Félix Tshisekedi kukibazo cya “Etat de Siège.”
Eta de Siège, yemejwe ko ikwiye gukomeza gukora mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, igasubukura bundi bushya tariki ya 20.06.2023. Ibi bikaba byemejwe biteweho umukono n’a minisitiri W’Intebe Sama Lukonde.
Eta de Siège yagiyeho bwambere imaze kwemezwa n’a Perezida wa Republika ya Democrasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, tariki 04, mukwezi kwa gatanu umwaka wa 2022. Izaguta gutangira Imirimo ahagana kw’itariki 6/5/2022.
Ibi bibaye mugihe inkuru zikomeje gucicibikana Kumbuga nkoranya mbaga(Social Media), za Congo Kinshasa ko muri iki gitondo saa 04:06 ‘, Abanyekongo babarirwa mu magana bahunze uturere twa Masisi maze intambara yo ikomeza yerekeza i Sake, umujyi uri mubirometre 27Km numujyi munini w’intara ya Kivu Yaruguru Goma.
Mugihe umuvugizi w’igisirikare wa M23, Major Willy Ngoma, we yanditse akoresheje Twitter avuga ko umutwe wa M23 wo ko ukomeje inshingano zabo zo kurinda ibirindiro byayo n’abaturage ibitero by’ingabo yise ko ari “nshya(Wazalendo), za Perezida Tshisekedi .”