EU yagaragaje ikiyihangayikishije nyuma y’aho m23 ifashe centre ya Masisi.
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi(EU) wamaganye ifatwa rya centre ya Masisi n’inkengero zayo mu ntara ya Kivu Yaruguru aho yafashwe numutwe wa m23 urwanya Leta ya Kinshasa.
Iriya centre ya teritware ya Masisi, m23 yayigaruriye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Uyu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, wahamagariye m23 kuva muri centre ya Masisi no kubahiriza agahenge mu buryo bw’uzuye, usaba kandi u Rwanda kureka gutera inkunga uwo mutwe no gukura ingabo zayo muri RDC.
M23 ntacyo iravuga kubyasabwe na EU, usibye ko yagiye igaragaza ko yo yirwanaho iyo itewe n’igisirikare cya Repubulika ya demokorasi ya Congo ( FARDC).
Ubwo uyu mutwe wari umaze kwigarurira centre ya Masisi, binyuze mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yakoresheje urubuga rwa x, maze agira ati: “Twiteguye gucunga umutekano w’ibice byose byabohowe no kurinda abaturage bose n’ibyabo.”
Kimwecyo uyu muryango wanashishikarije Congo kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Ubu M23 igenzura ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, Walikale na Lubero.
M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bwabo nk’abanyekongo, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira bwabo n’ubutegetsi bwa Kinshasa.