FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo Zakubitiwe kuri Point Zero
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Point Zero, mu nkengero za santere ya Minembwe, aravuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23/01/2026, habaye imirwano ikomeye yahuje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abambari bazo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, bahanganye n’umutwe wa Twirwaneho, uri kugenzura ako gace muri iki gihe.
Nk’uko ayo makuru abivuga, icyo gitero cyagabwe mu masaha y’igicamunsi, kigamije kongera kwigarurira agace ka Point Zero, Twirwaneho yafashe mu cyumweru gishize, nyuma yo kwirukanamo ingabo z’u Burundi n’iza FARDC. Icyakora, ubwo izo ngabo zagabaga icyo gitero, zakiriwe n’igisubizo gikomeye cya Twirwaneho, maze zisubizwa inyuma mu buryo bugaragara.
Abaturage batuye hafi y’aho iyo mirwano yabereye batangaje ko yari ikaze cyane, aho humvikanye amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje, bikamara igihe kinini bikomeza kumvikana. Umwe mu baturage bo muri ako gace yabwiye Minembwe Capital News ati:
“Ahagana saa munani z’amanywa, FARDC n’abambari bayo bagabye igitero kuri Point Zero, ariko Twirwaneho yabasubije inyuma ku mbaraga.”
Kugeza ubu, amakuru akomeje kugera ku bitangazamakuru yemeza ko Twirwaneho igikomeje kugenzura agace ka Point Zero, kari mu nkengero za Minembwe, muri teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bigaragaza ko umutekano muri aka karere ugikomeje kuba muke, ndetse imirwano ikaba igikomeje gutera impungenge abaturage n’abakurikirana ibibera muri aka gace k’igihugu.






