FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero bikomeye ku Banyamulenge.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryazindutse rigaba ibitero mu mihana iherereye mu nkengero za centre ya Minembwe ahazwi nk’i mulenge muri Kivu y’amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni bitero iri huriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bagabye igihe c’isaha ya saa mbiri n’iminota 45 z’iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07/04/2025.
Bakaba babigabye mu bice biri hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko ahitwa i Byalele imbere yo kuri Muliza haherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa mu 15 uvuye muri centre ya Minembwe.
Ubuhamya dukesha abaturiye ibyo bice bugira buti: “Ubunyine umwanzi araduteye. Ko turarwana hano i Byalele n’ihakurya ya Rwiko.”
Amakuru avuga ko iri huriro ryagabye iki gitero riturutse mu nce za Bikarakara, ubwo ni hafi na Rugezi ugana mu Lulenge.
Iki gitero kigabwe ku Banyamulenge nyuma y’iminsi ibiri gusa bivuzwe ko mu Lulenge hinutse igitero cy’abarwanyi bo muri Wazalendo bavanze na FDLR. Byavuzwe ko icyo gitero cyaturutse neza ahitwa mu Kabanju ahari ibirindiro binini byabo barwanyi.
Uko byanasobanuwe icyo gihe ni uko icyo gitero cyahise kizamuka gishinga ibirindiro ahitwa i Nyamulombwe hateganye na Bikarakara, ari naho igitero kizundutse kigabwa ku Banyamulenge i Byalele kije giturutse.
Ni mu gihe kandi ku munsi w’ejo ku cyumweru aba barwanyi ba Wazalendo bazindutse barasa amasasu menshi i Nyamulombwe, ariko bivugwa ko barimo boza imbunda zabo mu rwego rwo kwitegura kugaba ibitero.
Muri kiriya cyumweru gishize, iri huriro ry’ingabo za Congo kandi zakigabyemo ibitero inshuro zirenga ebyiri, gusa birangira Twirwaneho irwanirira Abanyamulenge ibisubije inyuma.
Ndetse n’ubu amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko iri huriro ryatangiye kurwana risubira inyuma, ni mu gihe Twirwaneho yatabaye ku bwinshi kandi itabarana n’ibikoresho bikaze, nk’uko amakuru abivuga.