FARDC, FDNB na FDLR bakubiswe izakabwana mu bitero bagabye ahazwi nk’i Mulenge.
Nyuma y’aho uyu munsi ku cyumweru ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rigabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge y’ahazwi nk’i Mulenge, Twirwaneho yirwanyeho irikubita inshuro abagize ririya huriro bakizwa n’amaguru.
Ni mu bitero iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ryagabye mu irembo rya Gahwela haherereye mu ntera ngufi uvuye muri Minembwe centre.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko ibi bitero by’iri huriro ryabigabye mu Gahwela riturutse mu Lulenge, kandi ko intambara yabereye neza ahitwa mu Bwarara. Aha akaba ari umusozi wa Gahwela umanuka werekeza i Lulenge ahari ibirindiro by’iri huriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.
Aya makuru agira ati: “Mu Bwarara niho intambara yahereye, uwahateye yaturutse za Lulenge. Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nibo bagabye ibyo bitero.”
Ni amakuru akomeza avuga ko iri huriro ryagabye biriya bitero ryarikubitiwemo izakabwana, nyuma y’aho Twirwaneho yatabaye ku bwinshi ahari hagabwe iki gitero.
Ati: “Twirwaneho irwanirira Abanyamulenge yakubise izakabwana uruhande rwa Leta rwagabye ibitero ku Banyamulenge.”
Nk’uko aya makuru abisobanura nuko iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyuma yogutera rigatsindwa na Twirwaneho ryahungiye za Gashasha werekeza i Rukombe kuri Nyabibuye ahahoze ari umuhana munini wari utuwe n’Abanyabyinshi ku bw’intambara urasenyuka, ariko aba barwanyi bo muri Twirwaneho bakomeza gu kurikira ririya huriro bongera kuryirukana na za Gashasha, nibwo abarigize bahise binjira amashyamba araho hafi.
Ibi bitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye uyu munsi ku cyumweru bije bikurikira ibindi ryagabye ku wa gatatu, ku wa kane, ku wa gatanu ndetse n’ahar’ejo ku wa gatandatu.
Nyamara nubwo ari iri huriro rigaba biriya bitero ku Banyamulenge ariko ntibibuza ko ritsindwa na Twirwaneho.
Kuko mu bitero byose ryagiye rigaba mu bice bitandukanye byo mu nkengero za komine ya Minembwe, byose uyu mutwe wa Twirwaneho wagiye ubisubiza inyuma.
Kimwecyo, ibi bitero bikomeza guhungabanya umutekano w’abaturage baturiye ibi bice, ni mu gihe bituma bahagarika bimwe mu bikorwa bakoraga byaburi munsi, nko kwita ku mirima yabo, kuragira Inka zabo ahari ubwatsi bwiza, ndetse kandi bigatuma amashuri atiga neza, kandi abantu bagahora bahunga.
Gusa, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubuyobozi bwa FARDC bwatangaje ko Ingabo zabwo na Wazalendo ko batazongera kugaba ibitero kuri AFC/m23 kandi uyu mutwe wa Twirwaneho ukaba nawo ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC.
Ubundi kandi Fardc isaba Ingabo zayo na Wazalendo kubahiriza icyo cyemezo yafashe, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo kubahiriza ibyemerejwe i Doha muri Qatar hagati ya perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi n’uw’u Rwanda, Paul Kagame.