FARDC ikomeje ibikorwa by’urugomo ku Banyamulenge.
Abaganga ba Banyamulenge bakorera ku bitaro bikuru bya Mikenke muri Secteur ya Itombwe teritwari ya Mwenga, bakomeje kwibasirwa n’urugomo rw’ingabo za Congo(FARDC ) aho bari kubita ubwoko bubi.
Tariki ya 28/11/2024 igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru muri centre ya Minembwe, yagabye igitero mu Banyamulenge baturiye mu Kalingi.
Ni igitero iz’i ngabo zagabye ubwo zari zerekeje mu Mikenke ariko ziza gukubitwa ahababaza na Twirwaneho, kuko icyo gihe iki gisirikare cyapfushije abagera kuri 30. Kuva icyo gihe FARDC yahise itangira kugaragaza ubugome bukabije ku Banye-Kongo ba Banyamulenge.
Nanone kandi tariki ya 27/12/2024, abasirikare b’u Burundi, Maï-Maï na FARDC, bavuye mu Mikenke bagaba ikindi gitero mu Kalingi aho nacyo byarangiye Twirwaneho igisubije inyuma, kandi uru ruhande rwa Leta rwakigabye rugitakarizamo abatari munsi y’abasirikare icumi, nk’uko byavuzwe icyo gihe.
Nyuma, FARDC ubugome yagize ku Banyamulenge bwongeye gufata indi ntera.
Minembwe.com amakuru imaze kwakira ava mu Mikenke avuga ko “FARDC irimo kugirira urugomo rukabije ku Abanyamulenge ahanini ku Baganga bakorera ku bitaro bya Mikenke.”
Nk’uko ubutumwa twahawe bu bisobanura bwagize buti: “Abasirikare ba Leta biharaje ku bwira Abanyamulenge ba Baganga amagambo mabi. Babita ubwoko bw’inzoka, ubwoko bubi n’ibindi.”
Sibyo gusa, kuko ubu butumwa bunavuga ko badasiba kubahusha ku bica, ati: “Barahushwa buri gihe kuraswa, ingabo za leta nizo zibikora aha mu Mikenke.”
Nyamara kandi zibabwira ko zidashaka kuzongera kubabona muri aka karere.
Ati: “Ntabwo dushaka kongera kubabona muri iki gihugu. Musubire iyo mwaje muva.”
Umwe muri aba Baganga waganiraga na Minembwe.com ariko ku bw’umutekano we yanga ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “ibyo FARDC ibabwira bibakuye umutima, kandi ko bagendana impagarara.”
Ku rundi ruhande umutekano ukomeje kuzamba mu misozi miremire y’Imulenge, aha ni nyuma y’ibyo bitero FARDC yagiye igaba mu baturage Babanyamulenge.