FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/07/2025, ni bwo ibi bitero abo mu ruhande rwa Leta ya Congo babigabye mu gace kitwa kwa Sekaganganda no ku Kivumu.
Utu duce twombi duherereye mu nkengero za centre ya Minembwe ugana mu gice cyayo cya majyepfo ashyira uburengerezuba.
Ubuhamya buvuga ko humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje nyuma y’uko Twirwaneheho na M23 batabaye abaturage, ndetse biza no kurangira basubije inyuma uru ruhande rwa Leta ya RDC.
Nubwo uru ruhande rwa Leta amakuru avuga ko rwasubijwe inyuma, ariko ibi bitero byahungabanyije ibikorwa by’abaturage, ahanini inka zari ziri ziragiriwe muri turiya duce, kuko zahise zihungishirizwa mu tundi duce dutekanye.
Kimwecyo ntazanyazwe, usibye uko guhungishwa.
Ibi bitero bije bikurikira ibiheruka kugabwa mu Bijabo ku wa gatatu, ariko nabyo Twirwaneheho yabisubije inyuma.
Hejuru y’ibyo, muri centre ya Minembwe umutekano ni wose, ndetse bamwe mubayituriye batangiye kwerekeza ku isoko ya gatanu iremera ku Kiziba uyu munsi. Ni isoko izwiho kuba ari yo nini muri aka karere.