FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge.
Nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zigabye igitero mu Bijabo, umutwe wa Twirwaneho wazikubise inshuro zikwira imishwaro.
Iki gitero iri huriro ry’Ingabo za RDC zakigabye ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatatu tariki ya 23/07/2025.
Amakuru aturuka mu bice byari byagabwemo icyo gitero, avuga ko FARDC, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR zakigabye ziturutse mu Bijombo, n’epfo ku mushyashya kwa Mboko ku muhanda wa Uvira-Baraka na Fizi.
Zikigaba mu Bijabo aharagiriwe Inka z’Abanyamulenge.
Iyi Bijabo yari yagabwemo igitero, iherereye hafi na Kamombo mu Cyohagati, ikaba kandi iri mu ntera ibarirwa mu birometero nka 20 uvuye muri centre ya Minembwe.
Umutangabuhamya waduhaye amakuru kuri iki gitero yagize ati: “Adui yaraye arashwe nabi mu Bijabo.”
Yakomeje agira ati: “Ku mugoroba ni bwo yakubitaguwe. Ba Twirwaneho bamurashe batamubabarira, binarangira asubiye iyo yaje ava.”
Iyi mirwano yabaye mu gihe n’ubundi Wazalendo bari bagaragaye hafi na centre ya Mikenke, mu gice cyayo cyerekeza mu Rwitsankuku.
Ahandi bari bagaragaye ni mu gice kigana mu Gipupu uvuye muri centre ya Mikenke.
Kimwecyo, umutekano wongeye kugaruka muri Bijabo, ndetse n’inkengero zayo nyuma y’uko Twirwaneho yirukanye iri huriro ryari ryakoze ibi bitero.