FARDC Irashinja AFC/M23 n’u Rwanda Gukora Ibitero Bikaze muri Kivu y’Amajyepfo, Ariko Abaturage Bemeza Ibinyuranye
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zasohoye itangazo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02/12/2025, zishinja ihuriro rya AFC/M23 n’u Rwanda kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano mu burasirazuba bw’igihugu, bagakora ibitero bikaze mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, ngo mu gitondo cyo kuri uwo munsi, AFC/M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda yagabye ibitero byagutse ku birindiro bya FARDC biherereye mu duce twa Kaziba, Katogota na Lubarika.
FARDC ivuga ko ibi bitero byari bigamije gusenya ubushake bwa dipolomasi bw’ubuhuza buri gukorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, biciye mu masezerano ya Washington n’aya Doha agamije amahoro arambye mu karere.
Itangazo rivuga ko AFC/M23 n’u Rwanda barimo “gukoma mu nkokora intambwe y’amahoro”, bashaka gusubiza inyuma umutekano wari utangiye kugaruka. FARDC yasabye abaturage kwirinda panike, ibizeza ko yafashe ingamba zo gukumira ibi bitero no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Gusa, amakuru y’ingenzi aturuka mu baturage batuye mu misozi ya Kaziba no mu kibaya cya Rusizi mu bice bya Walungu na Uvira, avuga ko ibitero byatangijwe n’ingabo za Leta (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Umwe mu baturage yagize ati: “FARDC n’abambari bayo ni bo batangiye igitero. Ariko AFC/M23 ni yo iri kubasubiza inyuma.”
Ibi bituma amakuru atangwa n’impande zombi akomeza kutavugwaho rumwe, mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, bigashyira mu kaga ubuzima n’ubukungu bw’abaturage bo muri utwo duce.





