FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze
Ibikoresho bya gisirikare by’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, muri Uvira, iki gisirikare cyatangiye kubihungishiriza i Bujumbura mu Burundi, nyuma y’aho kigize ubwoba bw’uko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rishaka kwigarurira uyu mujyi wa Uvira ufatwa nk’uwa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko aya makuru abigaragaza ziriya mbunda zirikujanwa mu kigo cya Mubugu zinyujijwe ku mupaka wa Kavimvira-Gatumba.
Bigasobanurwa ko Fardc ubwoba yagize bwo guhingisha ziriya ntwaro, ibuterwa n’u kuba imaze kumenya ubuhangange bw’ingabo za AFC/M23 nyuma y’aho zifashe umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, imijyi ifatwa nk’ikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru akavuga ko iyi ari withdrawal FARDC iri gukora mu rwego rwo kugira ngo itazatakaza ibikoresho by’ingenzi, nk’uko byashyizwe hanze n’umwe mu basirikare b’u Burundi babonye aho biriya bikoresho byambutswa iwabo.
Nubwo ihuriro ry’ingabo za Congo rigizwe n’ingabo nyinshi, nk’Abacanshuro b’Abanyaburayi, Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC , ariko zananiwe gusubiza umutwe wa AFC/M23 inyuma.
Ni mu gihe uyu mutwe uheruka kugaragaza ko uzakomeza kujya imbere mu gihe ibiganiro by’i Doha muri Qatar bitazagenda neza, cyangwa ngo bitange umusaruro mwiza.
Binazwi kandi ko nyuma y’amasaha make habaye isinywa ry’amasezerano y’agahenge hagati ya RDC na AFC/M23, ingabo z’iki gihugu zahise zitangira kugaba ibitero by’indege muri Kivu y’Amajyepfo.
Muri ubwo buryo bikagaragaza ko nta cyabuza aba barwanyi bo muri AFC/M23 kujya imbere.
Umugaba mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Maj.Gen.Sultan Makenga yavuze ko bazajya Kisangani na Kinshasa, ngo mu gihe perezida Felix Tshisekedi akomeje kubangira uburenganzira nk’Abanyekongo.
Ugufata umujyi wa Uvira kwa AFC/M23 bizayohera, kuko ingabo ziri kuwuvanamo ibikoresho bikaze byo zifashije kwimira izi nyeshyamba.