FARDC mu ijoro, yakomeje kugaba ibitero mu baturage Babanyamulenge.
Ingabo za Leta ya perezida Félix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane, tariki ya 26/12/2024, zakomeje kugaba ibitero mu Banyamulenge mu Minembwe.
Kuva mu gitondo cy’ejo hashize ibitero bya FARDC byagabwe mu mihana y’Abanyamulenge iherereye mu marembo ya centre rwagati ya Minembwe.
Iyo mihana ni uw’i Lundu, Lwiko na Runundu kuri Evomi.
Amakuru ava mu Minembwe avuga ko ibitero by’izi ngabo za RDC zo muri brigade ya 21, iyobowe na Colonel Jean Pierre Lwamba, nti zitera gusa ngo hubwo zira nica kandi zigasahura no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ba Banyamulenge.
Ibyo byagaragaye mu bitero izo ngabo zakoze ku manywa y’ejo hashize, i Lundu no ku Runundu.
Muri iri joro ryaraye rikeye kandi, iz’i ngabo za Leta ya Kinshasa, zongeye kugaba ibitero kuri Evomi ahari abaturage benshi. Iki gitero cyatumye ubugome bwa FARDC burushaho gukara, kuko abaturage barimo abagore bafite abana bahunze ugutandukanye n’abana babo, nk’uko iy’i nkuru ikomza ibivuga.
Aya makuru anavuga ko kugeza ubu amasasu aracyarimo yumvikana muri ako gace, bikavugwa ko Twirwaneho yatabaye abaturage, maze rurambikana hagati y’impande zombi.
No munce z’i Lundu, amakuru ahamya ko uruhande rwa Twirwaneho rushamiranye n’urwa Leta, nyuma y’uko FARDC yongeye kugaruka muri aka gace, kuko ahar’ejo yabanje guhungira mu bice byo kuri Ugeafi.