FARDC mu Minembwe yazindutse ikora icyashatse gutera abaturage ubwoba.
Mu duce two muri komine Minembwe, mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Epfo, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zikorera muri utwo duce za zindutse zi zenguruka aka karere, maze abaturage bagira ngo n’ibindi kuko bikanze, ariko kugeza ubu ni amahoro.
Ni ahagana isaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24/12/2024, ingabo za FARDC zo muri brigade ya 21 isanzwe ifite icyicaro gikuru muri centre ya Minembwe (Madegu ), za koze patrol (patrouille) idasanzwe muri aka gace.
Nk’uko iy’i nkuru ibisobanura, iyi patrol yakozwe na FARDC, ikiyitangira, byateye ubwoba abaturage, kuko abenshi muri bo bashatse guhunga, ahanini ku Kiziba.
Bivugwa ko aba basirikare mu gukora icyo gikorwa, ba banje kuzenguruka ikibuga cy’indege cya Minembwe, giherereye ku Kizaba.
Nyuma y’aho, iz’i ngaho za manutse aho isoko ya gatanu iremera, ari nabwo zahise zizamuka kandi ku Kiziba mu muhana, ndetse kandi zaje kwerekeza muri Nyarujoka ahari Twirwaneho, birangira zongeye kuzenguruka hafi n’ahari inyubako y’Umuzungu, Gira.
Gusa, iyi patrol, ingabo za FARDC zayikoze bu cyece, nta rusaku, kandi nta n’umusoda warashe, nk’uko bahora babigenza iyo bari muri ibyo bikorwa muri iyi misozi miremire y’Imulenge.
Ku rundi ruhande, umutekano wo muri aka karere ugenda urushaho kuzamba, icyongeyeho iz’i ngabo za RDC zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri Minembwe.
Ibyumweru bibiri bigiye gushyira abasirikare bakomeza kwisuka muri aka gace, bamwe bava i Baraka, Uvira, Lulimba n’ahandi.
Kuza kw’izi ngabo byabanjirije kuza kwa komanda Secteur wa Sokola 2, sud Kivu, base a Uvira, nawe waje nyuma y’aho FARDC mu Minembwe yari yateye abaturage ba Kalingi, hapfa abaturage. Akaba yaraje guhuza abaturage n’ingabo ze.