FARDC na FDLR byagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge i Mulenge, zahuye n’uruva gusenya.
Ni mu bitero bidasanzwe ingabo za Congo ku bufatanye n’inyeshamba za FDLR na Maï-Maï bazindutse bagaba mu mihana y’Abanyamulenge iherereye mu duce two muri komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi bitero iri huriro rirwanirira Leta ya perezida Félix Tshisekedi, amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ryatangiye kubigaba igihe c’isaha ya saa moya n’igice z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19/01/2025.
Ni ibitero ririya huriro ryagabye mu muhana w’i Gakenke, Ugeafi no mu muhana wo ku Kabakire ku Runundu.
Iyi mihana kwari itatu ikaba isanzwe ituyemo Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge gusa.
Nyuma y’aho FARDC, FDLR na Wazalendo(Maï-Maï) bateye ibisasu muri iyi mihana yavuzwe haruguru, Twirwaneho yatabaye ababyeyi babo maze yirwanaho nk’uko isanzwe ibikora.
Aya makuru avuga ko Twirwaneho yakubise inshuro ririya huriro iryirukana i Gakenke, Ugeafi no ku Kabakire.
Kuri ubu uruhande rurwana ku ruhande rwa Leta ruri guhunga rwerekeza mu Minembwe centre ahari icyicaro gikuru cya brigade ya 21.
Ibyo bibaye mu gihe FARDC yariheruka kwica abasivile, aho ijoro ryo ku wa kane tariki ya 16/01/2025 yishe irashe umugabo w’Umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 44 y’amavuko.
Ndetse kandi ijoro ryo ku wa gatatu naho yari yishe irashe umukobwa wo mu bwoko bw’Abashi imuziza ko akorana byahafi n’Abanyamulenge. Ni mu gihe kandi yarashe ikomeretsa musaza w’uwo mukobwa yari imaze kwica.
Hagataho, umutekano wo muri aka karere ukomeje kugenda urushaho kuzamba, bitewe n’urwango ingabo za Congo(FARDC) zifitiye Abanyamulenge(Abatutsi).