
Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) bararega M23 kwerekeza ibitero aho ingabo za ba Rundi zikambitse. Ingabo za Barundi (FDNB), zirimubutumwa bwamahoro muburyo bwa EAC kubutaka bw’aCongo muri Kivu yaruguru zihamaze iminsi ibiri gusa. Kuruyu wa mbere iminsi 6/03/2023, umuvugizi w’igisirikare wa Governor w’intara ya Kivu ya Ruguru bwana Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yamenyesheje itangaza makuru asa nurega M23 ko M23 itari kubahiriza icemezo co guhagarika imirwano. Itangazo yacishije kubiro by’intara bikuru yagize ati : “FARDC yamaganye kwanga guhagarika imirwano kwa M23, ibitero byagabwe ahahereye ingabo z’Uburundi ziri mubutumwa bwa Mahoro muburyo bwa EAC, ibi bitero byagabwe tariki 06/03/2023, mugace ka Mubambiro no munkengero zaho, ibi bitero byangirije byinshi.” Gusa umuvugizi w’ingabo za M23 mubya Politiki Lawrence Kanyuku, nawe yamaganiye kure ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) akoresheje Twitter ye, avuga ko : “Ihuriro rya FARDC, FDLR, Maimai Nyatura, APCLS, PARECO, ND-R, Maimai nabacancuro ko banze kubahiriza amasezerano ahagarika imirwano, bagaba ibitero mubice byo muri Masisi babigaba ahari ibirindiro bya M23.” Lawrence Kanyuku, yakomeje agira ati : “Umunsi ubanziriza uwo guhagarika imirwano ingabo za leta ya Felix Tshisekedi, nabafatanya bikorwa babo, batesheje agaciro icemezo cafashwe nabakuru b’ibihugu yuko kuminsi 07/03/2023, imirwano igomba guhagarara hagati yimpande zirwana.” Munama yabayobozi ubwo bafataga imyanzuro ko kuminsi irindwi (7) ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2023 ko imirwano izahagarara muriyonama numuhuza washizweho na Africa Yunze ubumwe (AU) yarayirimo ariwe João Lourenço wa Republika ya Angola. Umunyamabanga wa UN, bwana Guterres, yasabye ko M23 igomba guhagarika imirwano muri Kivu yaruguru hakubahirizwa ibyavuye mumyanzuro yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC numuhuza washizweho na Africa Yunze ubumwe (AU). Guterres abinyujije kumuvugizi we bwana Dujarric yagize ati : “Umunyamabanga Mukuru wa UN arashimira abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC na AU, kuba baratangaje ko imirwano igomba guhagarara tariki 07/03/2023. Hashingiwe kuribi byemezo M23 igomba kubahiriza igahagarika imirwano ntayandi mananiza.” Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC numuhuza washizweho na Africa Yunze ubumwe (AU), bwana João Lourenço, aho baheruka guhurira ni Addis-Abeba muri Ethiopie hari kuminsi 17/02/2023.