FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bagabye Ibindi Bitero Simusiga mu Gace kamwe ka Masisi, mu Gihe AFC/M23 Ikomeje Kwigarurira Uduce
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe n’ingabo zibarizwa ku ruhande rumwe zirimo FARDC, ingabo za Angola, Wazalendo na FDLR, zagabye ibitero bikomeye mu gace ka Mahanga, gaherereye muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace gasanzwe kagenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), rimaze igihe rihanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu mirwano imaze imyaka isaga itanu yongeye kubura.
Amakuru aturuka muri ako karere agaragaza ko ibi bitero byagabwe mu masaha ya kare y’igitondo, bigamije gusubiza mu maboko ya Leta uduce twari tumaze iminsi twigaruriwe na AFC/M23. Abaturage bavuga ko humvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intwaro ziremereye, ibintu byatumye benshi bahunga ingo zabo berekeza mu duce babona ko hatekanye kurushaho. Icyakora, amakuru amwe yemeza ko AFC/M23 yahise isubiza inyuma izo ngabo.
Ibi bitero bibaye mu gihe AFC/M23 iherutse kwisubiza uduce twinshi two muri Masisi, turimo aka Luke, Kasenyi na Katobotobo, twari twarafashwe n’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo mu minsi mike ishize. Iri huriro ryatangaje ko kongera kugenzura utu duce ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo “kurengera abaturage no kurwanya ivangura n’akarengane” rivuga ko bakorerwa.
Teritwari ya Masisi ni imwe mu zigize igice cyugarijwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera, imwe muri yo ikaba isanzwe ifatanya n’ingabo za FARDC mu bikorwa bya gisirikare.
Amakuru mashya yerekana ko imirwano irimo kwegera agace ka Kazinga, aho impande zombi zishaka gukomeza kwigaranzura inzira z’ingenzi zifasha mu itumanaho no mu gutwara ibikoresho bya gisirikare. Ibi bishobora kurushaho kongera umubare w’abaturage bava mu byabo, cyane ko Masisi isanzwe ibarizwamo ibihumbi by’abimuwe n’intambara.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko kongera kwaduka kw’imirwano muri Mahanga n’ahandi muri Masisi bishobora gusubiza inyuma ibiganiro bya dipolomasi byari bimaze iminsi bikorwa ku rwego rw’akarere, cyane cyane ibigamije guhagarika imirwano no gutangiza ibiganiro bya politiki hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23.
Mu gihe nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku rugero rw’ibyangiritse cyangwa ku mubare w’abaguye muri iyi mirwano mishya, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’ejo hazaza habo, basaba ko impande zombi zakwitabaza inzira y’amahoro aho gukomeza guhangana mu ntambara idahosha akarengane n’ubuhunzi mu burasirazuba bwa Congo.





