FARDC n’abambari bayo bongeye gukubitirwa mu kandi gace ko muri Kivu y’Epfo.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR na Wazalendo, basakiranye n’umutwe wa AFC/M23/MRDP mu gace gaherereye muri teritware ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo, maze zikubitwa inshuro.
Ni mu mirwano yahuje impande zombi ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 07/08/2025, ibera mu gace kari hejuru ya Kavumu muri Kabare.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “AFC/M23/MRDP yasakiranye n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ubundi uruhande rwa Leta rukubitwa nabi bakizwa n’amaguru.”
Iki gice bahanganiyemo bizwi ko giherereye mu ntera ngufi cyane uvuye ku kibuga cy’indege cya Kavumu ari nacyo cya Bukavu. Hari n’andi makuru avuga ko uru ruhande rwa Leta rwahatakarije bikomeye, kuko abavugwa barwo bakiguyemo babarirwa mu mirongo, n’abandi benshi barakomereka.
Iri kubitwa ribaye nyuma y’aho kandi bari baheruka gukubitirwa mu duce tubiri two muri teritware ya Walungu mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Usibye i Walungu iri huriro rya Leta ryanakubitiwe mu Mikenke, Rugezi na Marunde ku wa kabiri ndetse no ku wa gatatu, ubwo ryahanganaga n’uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho na M23.
Imirwano ikaba ikomeje kuba, mu gihe byari biteganyijwe ko intumwa za AFC/M23 n’iza leta zisubira guhurira mu biganiro i Doha muri Qatar. Iby’ubushize harimo ko bari bumvikanye guhagarika imirwano na gahenge gahoraho.
Mu makuru yatanzwe ku mugoroba w’ahar’ejo, ni uko umutwe wa AFC/M23 utagisubiye muri ibyo biganiro, bitewe n’uko Leta yanze gufungura imfungwa zawo zibarirwa muri 700.
Ndetse kandi hanagaragaye n’amashusho y’abantu ba AFC/M23 byari biteganyijwe ko ari bo bazaja i Doha abagaragaza burira ubwato berekeje i Bukavu aho kuja muri ibyo biganiro.
Ubundi kandi humvikana n’amajwi ya perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, avuga ko batazasubira mu biganiro by’i Doha, ngo kuko leta itajya yubahiriza ibyo baba bumvikanye.