
Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, ngozaba zishaka kugaba ibitero mubaturage b’Irwanaho mugace ka Gifuni homu Rurambo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 04/07/2023, saa 9:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Remela ho muri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo ngo hari ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC ninshi zaharaye zavaga mumujyi wa Uvira. Izingabo ngo zikaba zifite umupango(Umugambi) wokugaba ibitero muduce dutuwe nabaturage b’Irwanaho bo mwitsinda rya Twirwaneho.
Aya akaba aramakuru yatanzwe nabamwe mubaturage bo mubwoko bwa b’Apfurero baturiye akarere ka plaine dela Ruzizi aho bemeje ko iz’ingabo za Fardc zaraye mugace kitwa ku Gatara aha akaba ari muri Moyen Plateau, ugana Imisozi ya Rurambo hi Mulenge (High Land Of Mulenge).
Rurambo ikaba ituwe namoko yose ariko cane cane abo mubwoko bwab’Anyamulenge (Tutsi).
Mubusanzwe Rurambo yarimo Abasirikare ba Barundi (FDNB), aho byemezwa ko baje umwaka ushize wa 2022 kubwunvikane bwa RDC n’a Bujumbura. Namasezerano yabayeho mukwezi kwa 5/2022 hagati ya Perezida Félix Tshisekedi namugenzi we Evalist Ndayishimiye w’Uburundi.
Ahakandi hari imitwe yitwaje imbunda harimo Gumino, Mai Mai ndetse n’a FNL ikomoka mugihugu c’u Burundi. Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, tumaze kwakira nuko ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo zahawe amakuru ko muraka gace ka Rurambo kohaba hari nyeshamba zo mumutwe wa M23. Umutwe ugize igihe uhanganye n’a Fardc muntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bikaba biri mubitumye izingabo zigana muribyo bice bya Rurambo.
Kimwe ho mumakuru aheruka gushigwa hanze n’ubutasi bw’iki Gisirikare cya Fardc muri Kivu yamajy’Epfo, bagaragaje ko ntanyeshamba za M23 ziri mu Misozi miremire y’Imulenge aho byabanjye guhwihwisa ko umutwe wa M23 kowaba waramaze kugera muri Kivu yamajy’Epfo.