FARDC n’ingabo z’u Burundi zagabye ibitero mu Banyamulenge.
Muri wa mugambi muremure wa Leta ya Congo n’iy’u Burundi wo kurimbura Abanyamulenge mu Burasizuba bwa Congo, bawutangije, aho ingabo z’ibi bihugu byombi zagabye ibitero kuri aba Banyamulenge mu Rurambo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umutwe wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, uheruka gushyira ibaruwa hanze, uvuga ko ingabo z’u Burundi n’iza Congo zagose ibice byose bituwe n’Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ugaragaza kandi ko nta kindi kigamijwe, usibye kwica no kurimbura abo Banyamulenge.
Uyu mutwe utanga n’intabaza, uvuga ko nibagabwaho ibitero uzirwanaho, kandi ko uzakora ibishoboka byose ukigizayo abagabye ibyo bitero inyuma cyane.
Rero, nyuma y’umunsi umwe gusa iyo baruwa ishyizwe hanze, izi ngabo z’u Burundi n’iza Congo zahise zikora ibitero mu Rurambo ahatuwe n’Abanyamulenge.
Ni ibitero amakuru avuga ko byatangiye igihe c’isaha ya saa munani z’amanywa, bikaba byagabwe neza mu Rwikubo.
Ubuhamya bugira buti: “Ibitero bya FARDC n’ingabo z’u Burundi byagabwe mu Rwikubo. Imirwano yaje kuremera mw’irango ryo muri aka gace.”
Uru ruhande rwa Leta mu kugaba ibi bitero, aya makuru akomeza avuga ko babigabye baturutse mu Rudefu no mu Masango.
Kugeza isaha z’ijoro imbunda ziremereye n’izoroheje zarimo zikicyumvikana muri ibyo bice byabereyemo imirwano.
Hagataho, hari izindi ngabo z’u Burundi n’iza FARDC ziri mu bice bya Gitabo, bikavugwa ko zahageze ziturutse i Uvira, ariko zo zikaba zitarinjira mu mirwano.
Aka gace ka Gitabo kavuzwe haruguru gaherereye hafi n’ahagabwe biriya bitero.
Nyamara nubwo biruko, Twirwaneho yatabaye, aho iri kurwana ku ruhande rw’abaturage.
Ngayo nguko ari kubera mu Rurambo mu gice gituwe n’Abanyamulenge batari bake.