FARDC Yagabweho Igitero Gikaze cya Bakata Katanga, Abatari Bake Bahasiga Ubuzima
Nibura abantu umunani ni bo bamaze gutakariza ubuzima mu gitero gikomeye cyagabwe n’inyeshyamba za Mai-Mai Bakata Katanga ku ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu Ntara ya Haut-Lomami, mu majyepfo y’iki gihugu.
Amakuru yemejwe n’itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Congo agaragaza ko uwo mutwe w’inyeshyamba, uzwi ku izina rya Mai-Mai Bakata Katanga, wibasiriye ibirindiro by’ingabo za FARDC mu gace ka Bukama. Izi nyeshyamba zimaze igihe ziharanira ko icyahoze ari Katanga cyigenga, bigatuma zibarirwa mu mitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibyo bice.
Umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Bukama, Madou Kalenga, yatangaje ko imirwano yadutse mu buryo butunguranye, amasasu anyuranamo hagati y’impande zombi, bikaviramo abasirikare n’abandi bantu kuhasiga ubuzima, abandi bagakomereka bikomeye. Yanavuze kandi ko hari abaturage bakomeretse, bityo hakenewe ubufasha bwihutirwa bwo kubitaho no kubavura.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi b’igisirikare, Madou Kalenga yemeje ko igitero cyagabwe n’inyeshyamba za Bakata Katanga. Yakomeje asobanura ko imirwano yahitanye inyeshyamba 6 zo muri uwo mutwe, ndetse n’abaturage babiri b’abasivile baguye mu masasu. Abandi bakomeretse bajyanwe kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Uyu muyobozi yasabye inzego za Leta ku rwego rw’Intara n’urw’Igihugu gutabara byihuse, cyane cyane mu gufasha abakomeretse bakeneye kubagwa no kubona ibikoresho by’ibanze by’ubuvuzi. Ati: “Hari abakomeretse bakeneye kubagwa byihutirwa, ariko ubushobozi dufite ntibuhagije. Turasaba Leta kudufasha.”
Ku ruhande rwayo, igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko ku Cyumweru cyatewe n’inyeshyamba zitwa Mai-Mai Zoulou muri ako gace ka Bukama, mu Ntara ya Haut-Lomami. Imibare y’agateganyo yatanzwe n’igisirikare igaragaza ko inyeshyamba 4 zahasize ubuzima, izindi 3 zigakomereka, mu gihe ku ruhande rw’ingabo za Leta hapfuye umusirikare umwe(1).
FARDC ivuga ko nyuma y’iki gitero umutekano wagarutse mu gace kose, ikanashimangira ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda abaturage. Yasabye abaturage gukomeza gutuza no gukorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke muri aka karere.
Icyakora, ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko FARDC yafashe bamwe mu baturage batuye muri Bukama no mu nkengero zaho, ibashinja gukorana n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Muri abo bafashwe, haravugwamo n’abagore.







