• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 3, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC yagabye igitero mu Mikenke mu baturage.

minebwenews by minebwenews
May 23, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC yagabye igitero mu Mikenke mu baturage.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yagabye igitero mu Mikenke.

You might also like

Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo ryazindutse ribagaba ibitero ku Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu Mikenke, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Mikenke ni kamwe mu duce dutuwe n’Abanyamulenge benshi i Mulenge, ariko ahanini bayituyemo mbere y’intambara kuko ubu abatari bake berekeje iy’ubuhungiro.

Iki gice giherereye muri secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu mwanya muto ushize wo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23/05/2025, nibwo Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zayigabyemo igitero, amakuru akavuga ko zakigabye mu muhana uri hafi n’ahahoze ibitaro bikuru bya Mikenke ibiheruka kwimurirwa mu Gipupu mu Mibunda ahatuwe n’Ababembe.

Ubuhamya bugira buti: “Tubyukiye ku bitero bikomeye hano hafi n’i bitaro bya Mikenke.”

Kuri ubu imbunda ziremereye n’izoroheje n’izo zirimo kumvikana mu bice byose by’iki gice. Ndetse n’abari mu Minembwe bavuga ko bari kumva urusaku rwazo, nk’uko babwiye Minembwe Capital News, umwe yagize ati: “Hari kumvikana ibibunda binini. Ni Mashin Gun n’izindi nka Kibariga n’amakompola ya ARPG.”

Nk’uko aya makuru abigaragaza ni uko Twirwaneho yahise yerekeza muri icyo gice ikaba ari yo iri guhungana n’uruhande rwa Leta rwateye.

Ni amakuru anagaragaza ko uru ruhande rwa Leta rwagabye iki gitero, rwaturutse mu nshe za Gipupu no mu bindi bice byo mu Cyohagati.

Nyamara andi makuru yo ku ruhande avuga ko Twirwaneho na M23 kubera umuhati wabo barwana kinyamwuga batangiye kwegura uru ruhande ru rwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, kuko igitero ngo cya teye hafi n’ibitaro, abakigabye bari kurwana basubira za Gipupu nubwo imirwano igikomeje ku mpande zombi.

Ariko kandi no mu busanzwe ntaho biravugwa ko uruhande rwa Leta ko rwirukanye Twirwaneho na M23, kuva izi ntambara zubura.

MCN turakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Tags: FardcIbiteroMikenke
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

by Bahanda Bruce
September 2, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Hafi n'i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n'ingabo za RDC Amakuru ava mu bice byo muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Abasirikare b'u Burundi bakorera mu bice bituwe n'Abanyamulenge biherereye muri grupema ya Bijombo, ahazwi nk'i Ndondo y'i Buvira cyangwa ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, nyuma y'aho basahuye mu...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

by minebwenews
September 2, 2025
0
Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha'rejo. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yazamuye mu ntera General Peter Cirumwami Nkuba na Colonel...

Read moreDetails

Abanya-Uvira baburiwe kwirinda kugera mu duce byavuzwe ko Wazalendo badufunze

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

Abanya-Uvira baburiwe kwirinda kugera mu duce byavuzwe ko Wazalendo badufunze Abanyamulenge bari Uvira n'abahazindukira, baburiwe kwirinda cyane muri iki gihe, ngo kuko Wazalendo bashobora kubagirira nabi kandi ko...

Read moreDetails

Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

Nyuma y'aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane Brigadier General Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ushinzwe ibikorwa bya...

Read moreDetails
Next Post
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?