FARDC yageneye ubutumwa bushaririye abasirikare bayo bafatiwe ku rugamba baheruka kwinjizwa muri AFC/M23
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kibinyujije ku muvugizi wacyo, Major Gen Sylvain Ekenge, yasabye abasirikare babo bafatiwe ku rugamba mu ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bakaba banaheruka kwinjizwa mu mutwe wa AFC/M23 bahanganye kutazubaha ibyo uyu mutwe wa bafashe ubategeka, ahubwo baze bahindukiza intwaro zabo barase abayobozi b’uyu mutwe.
Major Gen Sylvain Ekenge yabitangaje mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/09/2025.
Muri ubwo butumwa yageneraga abasirikare babo bafatiwe ku rugamba, yagize ati: “Ku basirikare ba FARDC bafashwe, abafatiwe ku rugamba, n’abandi bajanywe n’umwanzi batabishaka. Muracyari abasirikare ba Leta ya Congo, nta gereza, nta munyururu, nta buryo na bumwe bwo kuboza ubwonko byahanagura indahiro mwarahiye ko muzakorera igihugu.”
Yakomeje ababwira ko bahawe amasomo yo gukorera igihugu no kukirwanirira kugera ku gitambo cya nyuma.
Yanabibukije ko bakiri ku rutonde rw’abasirikare b’igihugu ndetse kandi ko ibyo bagenerwa bazakomeza kubihabwa.
Ubundi kandi yabasabye kugaruka kandi batagaruka bakajya berekeza imbunda ku bayobozi ba AFC/M23 bakabica, aho gukomeza gukorana na yo.
Ubwo bariya basirikare basozaga amafunzo ya gisirikare bagakora n’umuhango wo kuyasoza, bumvikanye baririmba indirimbo ivuga ko biyemeje kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa kugeza habonetse impinduka.
Muri uwo muhango AFC/M23 yemeje ko hasoje abarenga ibihumbi 7, ivuga ko barimo abahoze mu gisirikare n’igipolisi cya Leta y’i Kinshasa. Itangaza ko basoje amasomo y’abakomando, kandi ko basoreje mu kigo cya Rumangabo giherereye muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva ubwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahise butangira kwamagana iby’icyo gikorwa.
Ivuga ko abo ari abasirikare bayo, byari binabaye n’u bwa mbere Leta yemeza ko hari abasirikare bayo benshi bafatiwe ku rugamba i Goma n’i Bukavu ndetse n’ahandi.