FARDC yagize icyo ikora kubasirikare bayo bafashe abagore ku ngufu mu Minembwe.
Abasirikare umunani ba Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), bo muri brigade ya 21 bakorera mu Minembwe ho mu misozi miremire y’Imulenge bafunzwe bazira gufata abagore ku ngufu, nk’uko abaturage baho babyiganiye MCN.
Ku Cyumweru tariki ya 27/10/2024, nibwo abagore batandatu bo mu bwoko bw’Abashi bafashwe ku ngufu, nyuma y’urusaku rw’ibiturika byumvikanye kuri uwo munsi mu Minembwe hose.
Aba bagore bafashwe ku ngufu batanze n’ubuhamya bw’urugomo bakorewe, umwe yagize ati: “Uwo munsi twari tuvuye mu ikanisa, gusenga. Tuzakumva amasasu menshi arimo kuvugira hirya no hino, nyuma twaje guhungira munzu n’umugabo wanje n’abandi twari kumwe. Twaje kumva imirindi y’abasirikare baraje batangira gutonganya umugabo wanjye ngo abakingurire, niko gukingura badukoreraho urugomo rubabaje!”
Yakomeje agira ati: “Barinjiye bahita bafata mugenzi wanjye, bamukorera ibyamfurambi. Bamuvuyeho nanjye baramfata babanje kunjyana mu cyumba. Abamfashe ku ngufu bari abasirikare babiri kandi baribafite n’imbunda. Ibyo twakorewe birababaje turasaba gufashwa.”
Undi yagize ati: “Njyewe baraje iwanjye basenya umuryango w’inzu yanjye, binjira mu cyumba bafata ibyarimo bajyana ibyo batoranije, ariko ntibamfashe kungufu kuko nahise mbaha ifaranga. Rero, ndasaba amahoro, Leta iduhe amahoro.”
Undi nawe yagize ati: “Bageze mu wanjye babanza kurasa amasasu menshi, bankura aho nari nihishye munsi y’igitanda bamfata ku ngufu banjyana n’ifaranga zingana n’ibihumbi 17 by’amafaranga ya Congo.”
Uko aba basirikare barimo bafata kungufu abadamu, ninako basahuraga amaduka y’abacuruzi yo muri centre ya Minembwe.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko “hari amaduka abiri manini yo muri ako gace yasahuwe arashyira, ndetse bayakuramo n’amadolari y’Amerika angana na 821 irindi 178 $.
Sibyo byonyine gusa, kuko muri ako kavuyo abasirikare bateje ku Cyumweru mu Minembwe, barashe n’inka icyenda z’Abanyamulenge harimo zitatu zakomeretse, izindi zirapfa.
Nyuma yaho, ku wa kabiri tariki ya 29/10/2024, uhagarariye mutualité y’Abashi mu Minembwe, Momo Modela n’umudamu ukuriye abagore bose bo mu Minembwe, Nyagitamu Elysee, berekeje kureba Col Jean Pierre Lwamba ureba brigade ya 21 bamuha raporo yose y’ibyo ingabo ze zakoze.
Aya makuru akomeza avuga ko “Col Jean Pierre Lwamba yababwiye ko abasirikare bafashe abagore ku ngufu batawe muri yombi, ndetse kandi ko iperereza rigikomeje, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.
Yagize ati: “Abasirikare umunani bafashe abagore ku ngufu bari muri gereza, kandi dukomeje kubikurikiranira hafi, mu gihe hogira abandi bamenyekana, ubutabera buzakora ibibereye.”
Ibi byasize biteje undi mutekano muke mu Minembwe, mu gihe hari hagize igihe ari agahenge ka mahoro, nyuma y’ibitero byagiye bigabwa muri ibi bice mu mpera z’uyu mwaka.
Nibitero byasize abaturage benshi bataye izabo, bagana iy’ubuhungiro, utaretse abanyazwe amatungo yabo abandi bakahasiga ubuzima.
UVI hos barn Allmänt UVI hos små barn ger ofta ospecifika symtom såsom slöhet, matningssvårigheter, kräkningar och feber vilket gör diagnostiken svår priligy generic In addition, Brazilian men are actively using deodorants and antiperspirants