FARDC yagize icyo ivuga ku ndege ya gisivile yarasiye mu Minembwe.
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kizwi nka FARDC cyatangaje ko cyarashe indege ya gurutse mu kirere cy’igihu cyabo ntaruhushya ibifitiye, nyamara n’ubwo kivuga gutyo iyi ndege yari igemuriye abaturage mu bice bigenzurwa na AFC/M23 na Twirwaneheho.
Byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Maj.Gen. Sylvain Ekenge, aho yavuze ko ingamba zikwiye zafatiwe indege yagurutse mu kirere cya RDC nta ruhushya ibifitiye.
Yagize ati: “Kuyirasa byavuye ku ngamba z’ubwirinzi. Iriya ndege ntiyarizwi kandi yari mukirere cya RDC.”
Nk’uko amakuru abivuga iyi ndege yari yaguye mu Minembwe ku gicamunsi cyo ku cyumweru. Igabwaho ibitero by’Ingabo za Congo ku wa mbere tariki ya 30/06/2025.
Mu itangazo, umutwe wa Twirwaneheho washyize hanze kuri uwo wa mbere, wavuze ko indege ya Sukhoi na drones z’ingabo za RDC zarashe ku kibuga cy’indege cyaho zikomeretsa abantu babiri.
Uyu mutwe wa Twirwaneho uvuga kandi ko ibyo bitero byibasiye indege ya gisivile itwaye imiti igenewe abaturage ba Minembwe.
Ni igikorwa kandi cyamaganywe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, kuko ryavuze ko ibiribwa n’imiti iyi ndege yari itwaye bigenewe abaturage byangijwe, kandi ko FARDC gukora icyo gitero yagaragaje umutima wakinyamanswa.”
Ni mu gihe kandi na Moïse Nyarugabo wabayeho Umudepite muri RDC yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi abaturage ba Minembwe bagoswe, batabasha kugera ku isoko ngo babone ibyangombwa nkenerwa, ko indege ya gisivile yiyemeje kujyayo ijyanye ubufasha, burimo imiti imaze kwangizwa.
Ibyo Leta yakoze igaba igitero ku ndege ya gisivile mu Minembwe, bishobora kudindiza amahoro kubiganiro bihuza impande zishyamiranye muri iki gihugu.
Iri huriro rya AFC/M23 rishinja uruhande rwa Leta ubwicanyi bwibasira Abanyamulenge, ndetse rikavuga ko ridashobora gukomeza kubyihanganira.