FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na perezida Felix Tshisekedi.
Byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge ku wa gatandatu tariki ya 06/09/2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kijyanye n’imirwano ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Gen. Ekenge yahakanye raporo ya Loni ishinja FARDC ko ikorana na Wazalendo gufata abagore ku ngufu, gusahura no kwica muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Avuga ko kuba FARDC ikorana na Wazalendo bitavuze ko ikwiye kubarwaho ibyaha byakozwe n’aba barwanyi, kandi ko itayobora Wazalendo.
Ibi yabivuze mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru, Wazalendo bamaganye icyemezo cya perezida Felix Tshisekedi cyo kohereza Brig.Gen. Gasita Olivier mu mujyi wa Uvira, bamwita umugambanyi w’umunyarwanda.
Wazalendo n’ubwo bahawe intwaro ariko ni abasivili birunze muri uyu mujyi, bayobowe na biyise abajenerali barimo Yakutumba William, Ngomanzito, Makanaki n’abandi bashinja Gasita kugira uruhare mu ifatwa rya Bukavu.
Bavuga ko uyu musirikare mukuru uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, batamwifuza muri Uvira kuko ngo adakunda Wazalendo, ndetse bamushinja kwica bagenzi babo i Kindu mu ntara ya Maniema aho yari amaze iminsi ayobora ibikorwa bya gisirikare.
Banavuga ko Gasita ari aha i Uvira ku ibanga rikomeye na AFC/M23/MRDP iryamiye amajanja mu nkengero z’uyu mujyi.
Maj.Gen. Sylvain Ekenge umuvugizi wa FARDC yavuze ko igisirikare gishyigikiye Gen Gasita byuzuye.
Kandi ko ubutegetsi bw’i Kinshasa buzi neza ko Gasita akunda igihugu kandi adahinduka.
Asoza avuga ko iyo bitaba bityo inzego z’umutekano ziba zaramushyize ku ruhande.