• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 7, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

You might also like

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na perezida Felix Tshisekedi.

Byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge ku wa gatandatu tariki ya 06/09/2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kijyanye n’imirwano ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Gen. Ekenge yahakanye raporo ya Loni ishinja FARDC ko ikorana na Wazalendo gufata abagore ku ngufu, gusahura no kwica muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Avuga ko kuba FARDC ikorana na Wazalendo bitavuze ko ikwiye kubarwaho ibyaha byakozwe n’aba barwanyi, kandi ko itayobora Wazalendo.

Ibi yabivuze mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru, Wazalendo bamaganye icyemezo cya perezida Felix Tshisekedi cyo kohereza Brig.Gen. Gasita Olivier mu mujyi wa Uvira, bamwita umugambanyi w’umunyarwanda.

Wazalendo n’ubwo bahawe intwaro ariko ni abasivili birunze muri uyu mujyi, bayobowe na biyise abajenerali barimo Yakutumba William, Ngomanzito, Makanaki n’abandi bashinja Gasita kugira uruhare mu ifatwa rya Bukavu.

Bavuga ko uyu musirikare mukuru uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, batamwifuza muri Uvira kuko ngo adakunda Wazalendo, ndetse bamushinja kwica bagenzi babo i Kindu mu ntara ya Maniema aho yari amaze iminsi ayobora ibikorwa bya gisirikare.

Banavuga ko Gasita ari aha i Uvira ku ibanga rikomeye na AFC/M23/MRDP iryamiye amajanja mu nkengero z’uyu mujyi.

Maj.Gen. Sylvain Ekenge umuvugizi wa FARDC yavuze ko igisirikare gishyigikiye Gen Gasita byuzuye.

Kandi ko ubutegetsi bw’i Kinshasa buzi neza ko Gasita akunda igihugu kandi adahinduka.

Asoza avuga ko iyo bitaba bityo inzego z’umutekano ziba zaramushyize ku ruhande.

Tags: FardcUviraWazalendo
Share36Tweet22Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi Amakuru ubutasi bw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashyize hanze, agaragaza ko...

Read moreDetails

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya Brigadier General Amuli Civiri ni we wagizwe umuyobozi mushya wa karere ka 33 ki ngabo za Repubulika ya...

Read moreDetails

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, binarangira umukomando wo...

Read moreDetails

Undi muntu yishwe arashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
AFC/M23/MRDP yagize icyo isezeranya ku mujyi wa Uvira

Undi muntu yishwe arashwe i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo Umudamu uri mu kigero cy'imyaka 50 yishwe arashwe n'abo bikekwa ko ari wazalendo, akaba yariciwe i Uvira muri Kivu...

Read moreDetails
Next Post
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?