• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC yahawe imyitozo iyifasha guhashya umutwe wa M23.

minebwenews by minebwenews
November 3, 2024
in Regional Politics
0
FARDC yahawe imyitozo iyifasha guhashya umutwe wa M23.
106
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yahawe imyitozo iyifasha guhashya umutwe wa M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, Monusco, ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo zahaye imyitozo ikaze ingabo za za RDC, hagamijwe gutsintsura umutwe wa M23 mu bice igenzura byo muri Kivu Yaruguru.

Iyi myitozo yahawe abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’u mutwe wa FDLR, ikaba yarabereye i Bunia mu Ntara ya Ituri.
Ni myitozo igamije kongera ubushobozi mu gisirikare cya FARDC n’abambari bacyo.

Bahawe ubumenyi bwo hejuru mu guhiga umwanzi, tekiniki z’urugamba, ndetse no kwirwanaho bakoresheje ingufu z’umubiri n’amayeri y’ubutasi.

Ni mu gihe kandi batojwe uko bagomba gushikama imbere y’umwanzi, n’uburyo bwose bukoreshwa mu guca intege uwo bahanganye, kugira ngo barusheho kugira imbaraga mu rugamba.

Mu butumwa bahawe, bibukijwe ko ibyo bigishijwe bigomba gushyirwa mu bikorwa ku mirongo y’imbere, kuko bizeweho ubushobozi bwo gutsinda umutwe wa M23 mu bice ukomeje kwigarurira, bityo bakarushaho gutanga umusanzu mu kugarura amahoro.

Basabwe kandi gutinyura no guha ubumenyi bagenzi babo, biganjemo aba Wazalendo, bumva urugamba ruhinanye, bagakuramo akabo karenge, bigatanga icyuho gukubitwa na M23 amanywa n’ijoro.

Amakuru avuga ko Monusco yabibukije ko uwo bahanganye afite imbaraga n’imyitozo ihagije, ko icyo basabwa ari ugushikama bagakoresha ubunararinonye bakuye muri iyi myitozo, kugira ngo barusheho kugira ubushobozi mu guhangana n’umwanzi wabo.

Ingabo za Monusco zishinjwe kenshi gukorana n’imitwe irimo na FDLR, yahawe icyicaro cy’imbere mu yigize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa, zimaze igihe zirwana na M23, ibyo bikaba bigaragaza impungenge ku mikorere y’izi ngabo.

Kugeza ubu, imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Walikale aho inyeshamba ziyobowe na Gen Sultan Makenga zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

M23 ivuga ko ihuriro ry’Ingabo za FARDC, FDLR Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC ari ryo ribagabaho ibitero mu duce dutuwe cyane zikoresheje imbunda ziremereye, ku buryo hari n’abakomereka abandi bagapfa.

Bivugwa kandi ko Monusco irimo guha ziriya ngabo zirimo FARDC na FDLR ubufasha mu bijyanye n’ubutasi.

Iri huriro ryanemeje ko ritazatererana abaturage n’abasivili ndetse n’ibyabo, gusa ryibutsa umuryango mpuzamahanga ko rishaka imishikirano na leta ya Kinshasa mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye, kugira ngo habeho amahoro arambye n’umutekano.

Tags: BuniaFDLRImyitozoM23Monusco
Share42Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Uganda: Uwari umaze iminsi apfuye yongeye kugaragara mu ruhame ari muzima.

Uganda: Uwari umaze iminsi apfuye yongeye kugaragara mu ruhame ari muzima.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?