FARDC yamishijweho urufaya rw’amasasu ikizwa n’amaguru.
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 19/05/2025, abasirikare ba Leta y’i Kinshasa(FARDC) bagiye kwiba muri imwe muri Quartier y’uyu mujyi wa Uvira, ni ko guhita baraswa n’abaturage ubundi bayabangira ingata.
Ni ahagana isaha zitanu zija gushyira muri saa sita ziri joro ryakeye, ni bwo bamwe mu basirikare ba FARDC bari Uvira bagiye kwiba birangira bamishijweho urufaya rw’amasasu, maze biruka ubudahindukira.
Iki gikorwa cy’ubujura izi ngabo za Leta ya Congo zagikoreye muri Quartier ya Kasenga.
Amakuru akomeza avuga ko iryo mishwaho ryamasasu ryabaye kuri FARDC, ryatumye abaturage benshi bagira icyikango, bakeka ko ari intambara yabaye hagati y’izi ngabo z’iki gihugu n’iz’u mutwe wa M23. Kuko bivugwa ko iryo rasana ryamaze umwanya wamaze isaha zirengaho iminota nka mirongo.
Gusa, ukuri kwaryo kwamenyekanye ubwo insoresore zirinda umutekano wa Quartier ya Kasenga bamururaga FARDC, aho barimo bagira bati: “FARDC, muri abajura. Turabamaganye. Mu barase, nga bo barahunze!”
Kimweho, aba basirikare bakoze igikorwa nk’iki mu gihe bari baheruka gusurwa n’umugaba mukuru w’Ingabo zabo, waje avuye i Kinshasa. Binavugwa ko yari aje ku bakangurira kwirinda gusubiranamo na Wazalendo, ndetse kandi ngo yanabategetse kuvanga n’abo barwanyi no gushakira abaturage batuye umujyi wa Uvira umutekano n’ibindi bice byose bagenzura.
Hejuru y’ibyo yanabahaye ibindi bikoresho byagisirikare bikaze, bizabafasha kurinda uyu mujyi ntugwe mu maboko ya M23.
Nyamara nubwo FARDC yasabwe kudasubiranamo na Wazalendo inahabwa ibwiriza ryo kwivanga nayo kugira ngo habe kurushaho kurinda umutekano w’ibice bagenzura, ntibyabujije ko ku munsi w’ejo bundi ku wa gatandatu aba basirikare bica barashe umurwanyi wa Wazalendo wari uzwi nk’umukolonel(Colonel).
Bigaragazwa ko bamurasiye mu gace kitwa Nzibira ko muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kimweho icyatume bamwicya ntikizwi, icyo tuzi ni uko bamwishe mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru.
Gukora ubujura kwa FARDC no gusubiranamo kwayo na Wazalendo ni ibintu bisanzwe byarabaye akamenyero, haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ahandi mu zindi ntara ahanini nko muri Manyema no mu cyahoze ari Katanga.
Mu ntangiriro zakiriya cyumweru na bwo, aba basirikare barasiwe i Luvungi muri Uvira bazira ubujura, ki mwe kandi n’irindi rasana riheruka kubera kuri Mulongwe, hari nyuma y’aho FARDC yasanzwe iri kwiba mu ngo z’abaturage niko guhita imishwaho urufaya rw’amasasu menshi na bwo barahunga nk’uko n’ubundi byababayeho mu ijoro ryaraye rikeye muri Kasenga.