FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza.
Ibitero ihuriro ry’Ingabo za Congo ririmo FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo zagabye mu duce dutuwe n’Abanyamulenge two mu Mikenke ho muri secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, zakibabarijwemo nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bitabaye abaturage bikarasa kubi ririya huriro.
Ni ibitero amakuru ava muri ibyo bice avuga ko byari byagabwe neza mu duce duherereye hafi n’ibitaro byo muri iki gice cya Mikenke.
Ririya huriro mu kugaba ibi bitero ryaturutse mu Gipupu ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo, ndetse n’ingabo Burundi, nahitwa Mungenzi muri Mibunda; nyamara nubwo uyu mwanzi w’Abanyamulenge yari yaje ari igicu, ntibyabujije ko ababazwa na Twirwaneho na M23 byamwitanze bimwakirizaho umuriro w’imbunda zabo zirmo n’izirasa kure nka Mashin Gun n’izindi zirasa ibiturika cyane.
Umutangabuhamya yagize ati: “Umwanzi yateye aturutse inzira zibiri, iya Gipupu na Ngenzi. Gusa, Twirwaneho na M23 za mubabaje, si bintu.”
Nubwo umutangabuhamya yaduhamirije ko umwanzi yateye aturutse inzira zibiri, ariko nanone yavuze ko hari n’abandi bo muri abo banzi bagiye binuka mu “mibande” itandukanye yerekeza mu bice bigenzurwa n’u ruhande rwa Leta. Bishatse kuvuga ko uwo mwanzi wateye Abanyamulenge yateye aturutse inzira zitatu.
Ibi byaje kurangira inzira zose umwanzi yakoresheje agaba biriya bitero, azihuriyemo n’uruva gusenya, ati: “Adui yakubiswe bidasubirwaho. Nutumva ariko yari guhita acukira!”
Uyu mutanga buhamya yakomeje anavuga ko ku ruhande rwa Twirwaneho, M23 n’abaturage bari bagabweho ibyo bitero batashye amahoro, ntawe uhasize ubuzima.
Mikenke yari yagabwemo ibi bitero, yaherukaga kugwanirwamo hagati y’izi mpande zombi mu byumweru bitatu bishize. Ni mu gihe uru ruhande rwa Leta rwari rwagabye ibitero kuri iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC ku Bilalombili. Icyo gihe byanavuzwe ko uru ruhande ru rwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa rwakoze ibyo bitero ruturutse mu bice bya Rwitsankuko no kuri Point Zero.
Nyamara nabwo iyi mitwe yarabakubise, n’ubundi FARDC n’abambari bayo bongera guhungira iyo baje baturuka.
Twirwaneho na M23 bigenzura igice cyose cya Mikenke kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka. Usibye kuba bagenzura centre ya Mikenke, banagenzura kandi n’inkengero zayo ndetse n’igice kinini cyo mu Cyohagati, kuko ninabo bareba Kamombo, Nyamara n’ahandi.