FARDC yatakaje abayobozi ba komeye muri teritware ya Masisi.
Abasirikare benshi ba Leta ya Kinshasa barimo n’abafite ipeti rya Colonel babiri baguye mu ntambara irimo kubera mu duce two muri teritware ya Masisi, bakaba barashwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23.
Ni mu mirwano ikomeje kubera mu duce turi mu nkengero za Zone ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko biri uyu munsi ni ugira gatatu imirwano ibera muri grupema ya Ngungu iherereyemo Zone ya Masisi aho hari ihangana rikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.
Iyi mirwano ikaba yaguyemo Col. Mbongo na Col. Idi Muhombo bakomoka muri Kivu y’Amajy’epfo. Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko aba basirikare bakuru baguye mu mirwano yabaye uyu munsi bakaba bapfanye n’abasirikare benshi nk’uko byemejwe na m23.
Lt Col Willy Ngoma uvugira M23 mu bya gisirikare yatangaje ko FARDC n’abambari bayo batakaje abasirikare benshi muri teritware ya Masisi, kandi ko abarwanyi bo ku ruhande rwe bafashe n’ibikoresho byinshi byagisirikare.
Yagize ati: “Katale iherereye muri Masisi irahumeka umwuka wo kubohorwa. Umwanzi yatakaje ingabo nyinshi, intwaro nyinshi ndetse n’amasasu bifatwa n’intare za Sarambwe.”
Gusa Willy Ngoma ntiyavuze umubare nyawo w’ingabo zo ku ruhande rwa leta zahaburiye ubuzima, ariko amakuru dufite nuko hapfuye abasirikare ba FARDC 135.
Si Katale yonyine M23 yigaruriye kuko yanigaruriye na gace ka Kashebere kari gasanzwe ari ndiri ikomeye ya FDLR. Aka gace binavugwa ko uyu mutwe wa FDLR wari waragashinzemo n’amashuri bigishirizamo abana babo.
Ifatwa ry’utu duce twombi ry’ugururiye M23 amarembo yo kuba yakwigarurira zone ya Masisi iherereye mu birometero bibarirwa mu munani uvuye muri utwo duce twafashwe.
Abo ku ruhande rwa leta basabye FARDC n’abambari bayo gukuba kabiri imbaraga barimo bakoresha barwanya uriya mutwe wa M23.