FARDC yifashishije indege y’intambara yibasira ahatuye abaturage muri Kivu Yaruguru
Ibitero by’indege z’intambara z’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, byagabwe mu gace gatuwe n’abaturage n’ahari ibirindiro bya AFC/M23 muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bitero byakozwe kuri uyu wa kabiri, itariki ya 28/10/2025, aho byagabwe ahitwa i Muhanga/Burubi, hafi n’i Kashebere muri grupema ya Luberike.
Amakuru yamaze gukusanywa aturuka muri icyo gice, agaragaza indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa drone ari yo yakoze ibyo bitero i Muhanga, kandi ko yabikoze inshuro zibiri mu gitondo kimwe; ni mu gihe icya mbere yagikoze mu rukerera, ikindi igikora mu gitondo igihe cya saa mbiri.
Umubare wabahitanywe n’ibi bitero nturamenyekana, ariko ibyakozwe byateje impungenge mu baturage, kubera ubwoba byabasizemo.
Ku ruhande rwa AFC/M23 ntacyo rurabivugaho, usibye ibyo rwaherukaga gutangaza mu kiganiro n’itangazamakuru i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Muri icyo kiganiro AFC/M23 yagaragaje ko igiye kubonera umuti urambye ikibazo cya drones z’ingabo za FARDC n’izabambari bayo b’u Burundi.
Ni ikiganiro uyu mutwe wagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibitero byinshi drones na Sukhoi-25 by’ingabo z’iki gihugu zagabye ahantu hatandukanye muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ahagabwe cyane ibyo bitero, harimo i Nzibira muri Kivu y’Epfo, i Busika muri teritware ya Walikale n’ahandi.
Ibyo bitero byasize byangije ibirimo ibikorwa remezo by’abaturage, harimo kuba kandi byarahitanye ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane, ndetse kandi AFC/M23 yagiye inabyamagana cyane.






