• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, April 7, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC Yishe Umukecuru Ugeze mu Zabukuru Bikabije i Rundu

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 13, 2026
in Conflict & Security
0
FARDC Yishe Umukecuru Ugeze mu Zabukuru Bikabije i Rundu
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC Yishe Umukecuru Ugeze mu Zabukuru Bikabije i Rundu

You might also like

AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe

AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh

FARDC and Burundian Forces Resume Pillaging in Ndondo

Amakuru aturuka mu gace ka Rundu, gaherereye muri Minembwe, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umukecuru wari ugeze mu zabukuru bikabije, hafi imyaka 100 y’amavuko, yarasiwe mu nzu ye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Nk’uko bitangazwa n’abagize umuryango we, ibi byabaye ejo tariki ya 12/02/2026 ahagana mu masaha y’igitondo. Uwo mukecuru witwaga Mukuza, umugore wa Gahota, bivugwa ko yari ageze mu zabukuru ku buryo atari agishoboye kwigenza wenyine cyangwa gusohoka mu nzu adafashijwe.

Umuryango we uvuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse na Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), zinjiye mu rugo iwe, zimukorera iyicarubozo mbere yo kumurasa.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’umuryango we, bagize bati:
“Umukecuru Elizabeth Mukuza, umugore wa Gahota, utabashaga kwigenza wenyine kubera izabukuru, yinjiriwe mu nzu n’ingabo za FARDC n’abazifasha barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR; bamukorera iyicarubozo mbere yo kumurasa.”

Ibi byabaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba muri Minembwe no mu nkengero zaho. Amakuru ava muri ako gace avuga ko ibisasu, birimo n’ibivugwa ko bituruka kuri drone, byaraswaga mu duce dutuwe n’abaturage b’Abanyamulenge, by’umwihariko i Rundu no muri Kalingi, bigatuma benshi bahunga ingo zabo.

Mu gace ka Kalingi ho, haravugwa isenywa ry’inzu y’umuturage iri hafi y’urusengero rwa 8ème CEPAC, mu muhana wo kwa Reverend Mugenza Gatabana. Abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’isenywa ry’imitungo bikomeje guteza impagarara no kwimura abantu ku gahato.

Ku rundi ruhande, haravugwa ko umutwe wa MRDP–Twirwaneho wageze aho ibi byabereye, ugatabara abasivile ndetse ugasubiza inyuma ingabo bahanganye zirwanirira Leta. Ibi bibaye mu gihe ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta bimaze iminsi irenga itanu bigabwa mu nkengero za Minembwe.

Amateka y’iyi mirwano ashingiye ku makimbirane amaze igihe kirekire muri Minembwe no mu misozi ya Fizi, aho uruhande rwa Leta n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye iyifasha, irimo Wazalendo na FDLR, igenda igaba ibitero ku Banyamulenge nokuri MRDP–Twirwaneho mu rwego rwo kugenzura Minembwe. Tariki ya 21/02/2025, agace ka Minembwe kigaruriwe na MRDP–Twirwaneho, ibintu byakomeje kongera umwuka mubi hagati y’impande zombi, mu gihe Leta ya RDC ivuga ko ishaka kugarura ububasha bwayo busesuye muri ako karere.

Kugeza ubu, amakuru aracyakusanywa ku mpande zitandukanye. Hagati aho, abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo sosiyete sivile, bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse, ndetse ubuzima bw’abasivile bukarengerwa mu buryo bwihutirwa, mu rwego rwo gukumira ko hakomeza gutakara ubuzima bw’inzirakarengane.

Tags: FardcRunduUgeze mu zabukuru BikabijeUmukecuruYishe
Share33Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe

AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe Itangazo rya AFC/M23 ryo kuri uyu wa 07/04/2026 risobanura uko umutekano uhagaze n’ibikorwa bya gisirikare...

Read moreDetails

AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh

AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh Umujyi muto wa Tushunguti, uherereye muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails

FARDC and Burundian Forces Resume Pillaging in Ndondo

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
FARDC and Burundian Forces Resume Pillaging in Ndondo

FARDC and Burundian Forces Resume Pillaging in Ndondo Reliable sources from Ndondo in the Bijombo groupement report that security continues to deteriorate in the area, with looting and...

Read moreDetails

FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bongeye Gusahura ku Ndondo

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
Ibitero Bikomeye by’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC byibasiye Abaturage b’i Ndondo

FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bongeye Gusahura ku Ndondo Amakuru yizewe aturuka mu bice by’i Ndondo muri grupema ya Bijombo agaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri ibyo bice, aho...

Read moreDetails

Mikenge: MRDP-Twirwaneho Ihanganye na FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
Mikenge: MRDP-Twirwaneho Ihanganye na FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo

Mikenge: MRDP-Twirwaneho Ihanganye na FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 07/04/2026, habaye igitero gikomeye mu gace ka Mikenge, muri secteur ya Tombwe,...

Read moreDetails
Next Post
Urubyiruko rw’Abanye-Congo rwasabye umwanya mu Biganiro by’Igihugu

Urubyiruko rw’Abanye-Congo rwasabye umwanya mu Biganiro by’Igihugu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?