FARDC yisutse ku bwinshi mu Bibogobogo mu gihe Twirwaneho ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Epfo
Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zibarirwa mu magana zageze mu gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku wa Kane tariki ya 7/11/ 2025.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko izo ngabo zoherejwe ziturutse mu duce twa Uvira na Baraka, aho zifite intego yo kongera uburinzi ku gace ka Baraka, kari mu ntera ngufi uvuye mu Bibogobogo.
Zasanze yo izindi ngabo z’u Burundi zisanzwe zifite ibigo bikomeye bitatu birimo ikiri mu irango rya Ugeafi, Kugashenyi, ndetse n’ikindi cyegeranye n’icy’ingabo za Fardc zisanzwe zihafite ikigo ku Murasaba, zigenzurwa na Colonel Ntagawa Rubaba.
Izi ngabo zije mu gihe umutwe wa MRDP-Twirwaneho uherutse kwigarurira uduce twinshi twari mu maboko ya FARDC n’ingabo z’u Burundi, turimo Rwitsankuku, Bicumbi, Marunde n’ahandi hafi ya centre ya Minembwe.
Abaturage batuye muri Bibogobogo bavuga ko bagize impungenge z’uko umutekano ushobora kongera kuzamba, bitewe n’ubwinshi bw’abasirikare baje muri iki gice. Bagaragaza ko bishobora gukurura imirwano, cyane ko hari isura yo kongera gukaza ibitero n’imyiteguro ya gisirikare mu duce two muri secteur ya Itombwe, Mutambala na Minembwe.
Kugeza ubu, ntacyo ubuyobozi bwa FARDC cyangwa ubw’u Burundi buratangaza ku buryo izi ngabo zifatanya muri Bibogobogo n’icyo bihatse mu bijyanye n’imirwano imaze igihe ibera i Mulenge.






