FARDC yohereje ibikoresho bikaze mu nkengero za Minembwe ikoresheje indege.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zikoresheje indege z’akajugujugu, zohereje ibikoresho byagisirikare mu duce duherereye mu nkengero za Minembwe aho iz’i ngabo zimaze iminsi zigaba ibitero mu baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Ahitwa kwa Mulima, agace gaherereye muri Secteur ya Mutambala, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ni ho indege za FARDC za kajuguju zaturaga ibyo bikoresho.
Bikavugwa ko ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 27/12/2024 kwaribwo ibyo bikoresho byazwanywe muri kariya gace.
Nk’uko amasoko yacu abivuga, ibi bikoresho byagisirikare bigwiriyemo imbunda nini, amasasu n’ibindi bikoresho bitandukanye bifasha ingabo ku rugamba, harimo n’ibyitumanaho.
Aya makuru akomeza avuga ko indege za kajugujugu zaseshye biriya bikoresho zari zibiri, kandi ko zashikije inshuro ebyeri.
Ni amakuru kandi avuga ko ibi bikoresho byarimo bivanwa muri Uvira.
Ibi bikoresho bizanywe muri utu duce duherereye mu nkengero za Minembwe, mu gihe FARDC yatangiye kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge yo muri ibyo bice.
Tubibutsa ko ibyo bitero FARDC yatangiye kubigaba tariki ya 28/11/2024, aho yabitangiriye mu Kalingi, kugeza n’ubu ibyo bitero birakomeje.
Abanyamulenge bari mu bihe bitaboroheye, kuko Leta ya Kinshasa yabahagurukiye, ni nde uzabatabara ?