FARDC yongeye gutera ibisasu mu Banyamulenge ikoresheje indege
Indege itangira umupilote y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, izwi nka drone yateye ibisasu mu basivili mu gace ka Mikenke, ariko ifata ubusa.
Iyi drone yateye ibisasu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 29/09/2025, ibetera mu Mikenke ahatuye Abanyamulenge benshi.
Amakuru twahawe kuri Minembwe Capital News agira ati: “Drone y’Ingabo za RDC yongeye kurasa ibisasu hano mu Mikenke. Yabiteye hafi n’umuhana. Gusa byafashe ubutaka.”
Aya makuru akomeza avuga ko yabiteye inshuro imwe, ubundi irakomeza izenguruka mu kirere cyo muri icyo gice.
Mu mu mezi abiri ashize ni bwo kandi iyi drone yateye ibisasu mu basivili mu Mikenke. Ibyo bisasu byasize byangije ibirimo imirima y’abaturage ndetse kandi isambura n’amazu yabo.
Hari n’amashusho yagiye hanze icyo gihe, anagaragaza amazu agera kuri ane yahindutse umuyonga.
Usibye ayo mazu byanangije n’ibindi bikorwa remezo by’abatura, nk’amashuri n’ibindi.
Bivugwa ko iyi ndege itagira umupilote y’ingabo za FARDC, itera ibi bisasu ivuye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, ndetse kandi ngo hari n’ubwo ituruka i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo z’iki gihugu, aho iyobowe na Lt Gen Pacifique Masunzu, na we uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge ariko akaba afata iya mbere mu kubarwanya.
Hagataho, ibi byongeye gutera umutekano muke muri iki gice, ni mu gihe bataherukaga ibitero, kuko babiheruaka mu byemweru bitatu bishize.
Kimwecyo, umutwe wa Twirwaneho ugenzura icyo gice ntacyo uratangaza ku bw’iki gitero cyazindutse kigabwa mu Mikenke ahatuye Abanyamulenge benshi.