FARDC yongeye kurasa mu Minembwe ikoresheje drone.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zateye ibisasu mu Minembwe zikoresheje drone, zikomeretsa abasivili zangiza n’ibirimo n’indege ya Pamu yari yagemuriye abakuwe mu byabo kubera intambara.
Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30/06/2025, aho iriya drone yarashe ku Kiziba no ku w’i Gishigo.
Umutangabuhamya uri aho ibyo byabereye yagize ati: “FARDC yatwitse ya ndege ya Pamu yari yagemuriye abakuwe mu byabo kubera ibitero bya Mai Mai. Yayirashe ibisasu birayangiza.”
Yongeye ati: “Hari n’abasivili babiri bakomerekejwe n’ibisasu byatewe n’iyo drone.”
Ku munsi w’ejo ku cyumweru ni bwo indege ya Pamu yashatse kwitura ku kibuga cy’indege cya Kiziba, irahusha igwa hakurya ku w’i Gishigo.
Ubwo iyo mpanuka yabaga, byavuzwe ko itari yangiritse cyane, ahubwo ko yakomeretse ku ibaba ryayo ry’iburyo ariko nta muntu wayiguyemo, usibye umwe mu bakozi bayo wayikomerekeyemo ariko nabyo ngo bitari cyane, nk’uko aya makuru yakomeje abivuga.
Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ni bwo kandi iyi drone y’Ingabo za Congo yateye ibisasu mu Minembwe, aho yabiteye mu bihe bitandukanye kandi ibirasa ahantu henshi. Kuko hari ibyo yateye i Lundu, Kiziba ku kibuga cy’indege cyaho. Ibindi ibitera mu irango rya Nyarojoka ndetse n’i Gakangala.
Icyo gihe nabwo byahitanye abantu batari bake, binangiza n’imyaka y’abaturage harimo kandi ko yangije n’iki kibuga cy’indege cya Minembwe giherereye ku Kiziba.