Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC yongeye kurasa mu Minembwe ikoresheje drone.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 30, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC yongeye kurasa mu Minembwe ikoresheje drone.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yongeye kurasa mu Minembwe ikoresheje drone.

You might also like

Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.

Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru.

Perezida Tshisekedi yatanze icyizere ku masezerano u Rwanda na RDC baheruka gusinyana.

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zateye ibisasu mu Minembwe zikoresheje drone, zikomeretsa abasivili zangiza n’ibirimo n’indege ya Pamu yari yagemuriye abakuwe mu byabo kubera intambara.

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30/06/2025, aho iriya drone yarashe ku Kiziba no ku w’i Gishigo.

Umutangabuhamya uri aho ibyo byabereye yagize ati: “FARDC yatwitse ya ndege ya Pamu yari yagemuriye abakuwe mu byabo kubera ibitero bya Mai Mai. Yayirashe ibisasu birayangiza.”

Yongeye ati: “Hari n’abasivili babiri bakomerekejwe n’ibisasu byatewe n’iyo drone.”

Ku munsi w’ejo ku cyumweru ni bwo indege ya Pamu yashatse kwitura ku kibuga cy’indege cya Kiziba, irahusha igwa hakurya ku w’i Gishigo.

Ubwo iyo mpanuka yabaga, byavuzwe ko itari yangiritse cyane, ahubwo ko yakomeretse ku ibaba ryayo ry’iburyo ariko nta muntu wayiguyemo, usibye umwe mu bakozi bayo wayikomerekeyemo ariko nabyo ngo bitari cyane, nk’uko aya makuru yakomeje abivuga.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ni bwo kandi iyi drone y’Ingabo za Congo yateye ibisasu mu Minembwe, aho yabiteye mu bihe bitandukanye kandi ibirasa ahantu henshi. Kuko hari ibyo yateye i Lundu, Kiziba ku kibuga cy’indege cyaho. Ibindi ibitera mu irango rya Nyarojoka ndetse n’i Gakangala.

Icyo gihe nabwo byahitanye abantu batari bake, binangiza n’imyaka y’abaturage harimo kandi ko yangije n’iki kibuga cy’indege cya Minembwe giherereye ku Kiziba.

Tags: DroneMinembwe
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.

by Bruce Bahanda
June 30, 2025
0
Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.

Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse. Igitero cya drone cyagabwe mu Minembwe ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, birakekwa ko yaturutse i...

Read moreDetails

Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru.

by Bruce Bahanda
June 30, 2025
0
Kivu y’Epfo: AFC/M23 izindutse yambikana n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n'ingabo za RDC muri Kivu y'Amajyaruguru. Habyukiye imirwano ikomeye hagati y'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa M23 ubarizwa mu...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yatanze icyizere ku masezerano u Rwanda na RDC baheruka gusinyana.

by Bruce Bahanda
June 30, 2025
0
RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.

Perezida Tshisekedi yatanze icyizere ku masezerano u Rwanda na RDC baheruka gusinyana. Umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko amasezerano y'amateka igihugu cye...

Read moreDetails

Congolese Army Drone Strikes Minembwe, Injures Civilians and Destroyed Aid Plane

by Bruce Bahanda
June 30, 2025
0
FARDC yongeye kurasa mu Minembwe ikoresheje drone.

The Congolese Armed Forces launched attacks in Minembwe using a drone, injuring civilians and damaging a Pamu plane that was delivering aid to those displaced by the conflict....

Read moreDetails

Amakuru avugwa ku ndege yakoze impanuka mu Minembwe.

by Bruce Bahanda
June 29, 2025
0
Amakuru avugwa ku ndege yakoze impanuka mu Minembwe.

Amakuru avugwa ku ndege yakoze impanuka mu Minembwe. Mu Minembwe ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge mu ntara ya Kivu y'Amajy'epfo, hari indege yahakoreye impanuka yashakaga kwitura ku kibuga...

Read moreDetails
Next Post
FARDC yongeye kurasa mu Minembwe ikoresheje drone.

Congolese Army Drone Strikes Minembwe, Injures Civilians and Destroyed Aid Plane

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?