Fayulu Yagaragaje Impamvu nyamukuru z’Ibibazo bya RDC
Umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, yongeye kugaruka ku bibazo bikomeye igihugu cye gikomeje guhura na byo, agaragaza ko bitagarukira ku ntambara n’inyungu z’ubukungu gusa, ahubwo ko byiyongereyeho n’ikibazo gikomeye cy’ivangura rishingiye ku moko.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, Fayulu yavuze ko mu myaka myinshi ishize RDC yagiye ihura n’ibibazo bifitanye isano n’irari ryo kwigarurira umutungo kamere n’ubutaka bwayo,” ashinja ibihugu byibituranyi kugira uruhare muri ayo makimbirane. Yagaragaje ko by’umwihariko mu ntara zo mu Burasirazuba bwa RDC, ahakungahaye ku mabuye y’agaciro nka koluta, zahabu n’andi mabuye akenerwa ku rwego mpuzamahanga, ari ho ibyo bibazo byibasiye cyane.
Gusa, Fayulu yagaragaje ko hari indi ntera nshya y’ikibazo igihugu kiriho cyinjiyemo, aho yavuze ko hiyongereyeho “ikibazo cy’ivangura rishingiye ku moko,” ashimangira ko ari ibintu bitari bisanzwe bigaragara ku rugero nk’urwo mu mateka ya RDC.
Yagize ati: “Uyu munsi hiyongereyeho ikindi kibazo ntari narigeze mbona muri iki gihugu: ni ikibazo cy’ivangura rishingiye ku moko.” Nubwo atigeze agaragaza byeruye abo bivugwaho, amakuru atandukanye agaragaza ko mu bice bimwe by’igihugu abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bibasirwa hashingiwe ku bwoko bwabo cyangwa inkomoko yabo.
Usibye kuvangurwa no kwicwa, hari n’abanyagwa imitungo yabo irimo amatungo n’ibindi bintu by’ingenzi. Ibi bivugwa ko bikorwa n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za Leta (FARDC), ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aya magambo ya Fayulu aje mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara amakimbirane ashingiye ku bwoko n’inkomoko, aho amatsinda yitwaje intwaro akunze kwibasira abaturage bamwe hashingiwe ku byiciro byabo. Ibi byateje kwimurwa kw’abaturage benshi, ubwicanyi n’ihohoterwa rikabije rikomeje kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga.
Mu mateka ya RDC, ibibazo by’umutekano byafashe indi ntera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho impunzi n’imitwe yitwaje intwaro byinjiriye mu Burasirazuba bwa Congo. Nyuma yaho hakurikiyeho intambara ebyiri zikomeye za Congo (1996–1997 na 1998–2003), zasize igihugu mu bibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Nubwo hagiye hashyirwaho amasezerano y’amahoro inshuro nyinshi, ndetse hakanoherezwa ingabo mpuzamahanga, ikibazo cy’umutekano ntikirabonerwa umuti urambye. Ahubwo cyagiye gihindura isura, aho kuri ubu hiyongeraho n’imvugo n’ibikorwa bigaragaza ivangura rishingiye ku moko, bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi no kongera amakimbirane.
Abasesenguzi batandukanye bagaragaza ko gukemura iki kibazo bisaba ingamba zihuriweho n’inzego zitandukanye zirimo Leta ya RDC, ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga. Bashimangira ko amahoro arambye atagerwaho hatitawe ku mizi y’ibibazo, irimo imiyoborere idahwitse, ubusumbane mu bukungu ndetse n’inyungu zishingiye ku mutungo kamere.
Ku ruhande rwa Fayulu, yibukije ko hakenewe ibiganiro byimbitse bihuza impande zose, bigamije kugarura ubumwe bw’Abanyekongo no gukumira ko ikibazo cy’amoko cyakomeza gukura kikagera ku rwego rukomeye kurushaho.
Muri rusange, amagambo ya Fayulu agaragaza impungenge zikomeye ku hazaza ha RDC, cyane cyane mu gihe ibibazo bikomeje kwiyongera aho kugabanuka. Ibi bishimangira ko kugera ku mahoro arambye muri iki gihugu bizasaba imbaraga zihuriweho, ubufatanye bw’imbere mu gihugu ndetse n’ubwo ku rwego mpuzamahanga.






