Fayulu Yahinduye Imvugo ku Mishikirano na AFC/M23, Ahamya ko Amahoro arambye ya RDC Atazashingira ku Mvugo Gusa
Nyuma y’aho abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 batangiriye gukura ingabo zabo mu mujyi wa Uvira, ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, yahinduye imvugo ku bijyanye no gushyikirana n’uyu mutwe witwaje intwaro.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 15/12/2025, AFC/M23 yatunguye amahanga isohora itangazo ryemeza ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira, aho yari imaze iminsi itanu ihirukanye ingabo za Leta ya RDC (FARDC), iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo. Iryo tangazo ryahise rituma isi yose yongera kwibaza ku cyerekezo cy’umutekano n’amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yasobanuye ko iki cyemezo kiri mu murongo wo kubungabunga intambwe iherutse guterwa mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar, bihuza iri huriro na Leta ya Kinshasa. Yavuze ko igikorwa cyo kuva muri Uvira kigamije kugaragaza ubushake bwo guha amahirwe inzira ya dipolomasi.
Mu mashusho yakwirakwiye cyane ku rubuga rwa X mu ijoro ryo ku wa Gatatu, hagaragaye abarwanyi ba AFC/M23 basohoka mu mujyi wa Uvira berekeza mu bindi bice. Aya mashusho yemejwe n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23, Bertrand Bisimwa, wavuze ko iki gikorwa giteganyijwe kurangira ku wa Kane, tariki ya 18/12.
Gusa mu gitondo cyo kuri uwo wa Kane, Martin Fayulu, uyobora ishyaka ECIDé kandi usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yahise asohora ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko adashyigikiye byuzuye iyi ntambwe. Nubwo asangiye na Leta ya Kinshasa igitekerezo cyo gushinja u Rwanda uruhare mu bibazo bya RDC, Fayulu yavuze ko kuva muri Uvira kwonyine bidahagije kugira ngo habeho impinduka zifatika ku mutekano w’igihugu.
Yagize ati: “Kwikura muri Uvira ni intambwe nto. Amahoro arambye asaba ibikorwa bifatika, bigaragara kandi byemezwa ku rwego mpuzamahanga, birimo guhagarika burundu imirwano no kugarura ubusugire bw’igihugu.” Ibi byavuzwe byasobanuye ihinduka rikomeye mu mvugo ye, kuko mbere yagaragazaga ko kudashyikirana na AFC/M23 ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo.
Iyi mvugo nshya ya Fayulu igaragaza uko umwuka wa politiki muri RDC ukomeje guhindagurika, mu gihe amahanga akomeje gushyira igitutu ku mpande zose kugira ngo inzira y’ibiganiro ibe ari yo yiharirwa mu gushakira amahoro arambye abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu.
MCN






